00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Lutundula yasimbujwe, Bemba ahindurirwa inshingano: Guverinoma ya RDC yahinduye isura

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 29 May 2024 saa 09:02
Yasuwe :

Minisitiri w’Intebe wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Judith Suminwa Tuluka, kuri uyu wa 29 Gicurasi 2024 yatangaje abagize guverinoma nshya, abarimo Christophe Lutundula wari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga arasimbuzwa, Jean-Pierre Bemba wari Minisitiri w’Ingabo ahindurirwa inshingano.

Nk’uko bigaragara kuri uru rutonde, Lutundula yasimbujwe Thérèse Kayikwamba Wagner. Bemba yagizwe Minisitiri w’Ubwikorezi n’inzira z’itumanaho, ku mwanya wa Minisitiri w’Ingabo asimburwa na Guy Mwadiamvita.

Peter Kazadi wari Minisitiri w’Umutekano w’Umutekano w’Imbere n’ibikorwa bya gasutamo yasimbuwe na Jacquelain Shabani Lukoo wabaye umujyanama wa Perezida Félix Tshisekedi mu bijyanye na politiki n’amatora.

Vital Kamerhe wari Minisitiri w’Ubukungu, mu gihe yitegura kuba Perezida w’umutwe w’abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko ya RDC, yasimbuwe na Prof Daniel Mukolo Samba wabaye umuyobozi w’ibiro bya Mobutu Sese Seko wayoboye iki gihugu.

Minisitiri w’Ubutabera Rose Mutombo Kiese yasimbuwe na Constant Mutamba, Mbusa Nyamwisi wari Minisitiri ushinzwe ububanyi n’akarere asimbuzwa Didier Mazenga, Muhindo Nzangi aguma muri Minisiteri ishinzwe iterambere ry’icyaro, Alexis Gisaro aguma muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo n’Imirimo ya Leta, Patrick Muyaya na we akomeza kuba Minisitiri w’Itumanaho n’Itangazamakuru n’Umuvugizi wa guverinoma ya RDC.

Minisitiri w’Intebe Suminwa ashyizeho guverinoma nshya nyuma yo guhabwa iyi nshingano na Perezida Tshisekedi tariki ya 1 Mata 2024. Igizwe n’abantu 54 barimo ba Visi Minisitiri w’Intebe, ba Minisitiri, ba Minisitiri bungirije n’abanyamabanga ba Leta.

Guverinoma icyuye igihe yayoborwaga na Michel Sama Lukonde yo yari igizwe n’abantu 57 muri rusange.

Christophe Lutundula yakuwe muri guverinoma, Bemba agirwa Minisitiri w'Ubwikorezi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .