Umuyobozi wa teritwari ya Lubero, Colonel Alain Kiwewa, yatangaje ko byabaye mu ijoro ryo ku wa 14 rishyira uwa 15 Ugushyingo 2024, hafi y’ishyamba rya Kalikulu riri mu bilometero bitageze ku 10 uvuye muri santere ya Lubero, kandi ngo nta musirikare wapfuye.
Col Kiwewa yagize ati “Ni abasirikare batatu bacu bari mu kazi, baturutse muri Butembo basanga bagenzi babo mu birindiro bya Bingi, batezwe n’umutwe wa Mai Mai utaramenyekana. Mai Mai yabambuye intwaro eshatu n’ibindi bikoresho byari muri Jeep yari ibatwaye.”
Muri RDC haba imitwe ya Mai Mai myinshi, yiganjemo iyibumbiye mu ihuriro VDP rizwi nka Wazalendo, risanzwe rikorana n’ingabo z’iki gihugu. Col Kiwewa yatangaje ko niba iyi Mai Mai iri muri Wazalendo, izi ntwaro izazisubiza.
Yagize ati “Niba koko ari Wazalendo, bakaba baba bari muri VDP, aba barinzi b’igihugu cyacu bazagarura izi ntwaro. Ariko niba atari bo, igisirikare n’inzego z’umutekano tuzabimenya.”
Col Kiwewa yatangaje ko mu gihe byagaragara ko iyi Mai Mai itari muri Wazalendo, Leta ya RDC izayifata nk’umwanzi w’igihugu, ifate ingamba zo kuyisenya.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!