Ubu busahuzi bwakorewe muri Santere ya Lubero no mu Mujyi wa Butembo nyuma y’aho abarwanyi ba M23 bafashe Santere ya Kitsombiro na Ndoluma tariki ya 19 Gashyantare 2025.
Umwe muri aba bacuruzi witwa Kakule Jersas yatangarije TV5 Monde ati “Amaduka acurururizwamo telefoni, imyambaro n’ibikapu yarasahuwe.”
Abacuruzi benshi bo muri Santere ya Lubero n’Umujyi wa Butembo bafunze amaduka yabo kugira ngo abasirikare ba RDC badakomeza gusahura ibicuruzwa byabo.
Meya w’Umujyi wa Butembo, Komiseri Mowa Baeki Roger, yatangaje ko abayobozi badashobora gutegeka abacuruzi gufungura amaduka mu gihe babona hari ikibazo, gusa ngo inzego za Leta zirahari kugira ngo zibarindire umutekano.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!