00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Lt Gen Mubarakh Muganga yashyiriye ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique ubutumwa bwa Perezida Kagame

Yanditswe na IGIHE
Kuya 19 Nzeri 2021 saa 05:38
Yasuwe :
0 0

Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka, Lt Gen Mubarakh Muganga ari mu ruzinduko rw’iminsi ine mu ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique, ahoherejwe ingabo z’u Rwanda gufatanya n’iz’icyo gihugu guhashya ibyihebe.

Itangazo ry’Ingabo z’u Rwanda rivuga ko ubwo Lt Gen Mubarakh Muganga yageraga mu mujyi wa Mocimboa da Praia, yahawe ikaze n’Umugaba w’ingabo z’u Rwanda zoherejwe muri icyo gihugu, Maj Gen Innocent Kabandana wamusobanuriye aho ibikorwa byo guhashya ibyihebe muri Cabo Delgado bigeze.

Lt Gen Mubarakh Muganga yashimiye ingabo z’u Rwanda akazi gakomeye zakoze muri Mozambique.

Yabagejejeho kandi ubutumwa bw’ishimwe bw’umugaba w’ikirenga w’ingabo z’u Rwanda, Perezida Paul Kagame, by’umwihariko uburyo babashije guhindura ibintu guhera muri Nyakanga ubwo bageraga muri Mozambique.

Yabasabye gukomeza umurava berekanye no gukomeza kuba intumwa nziza bagaragaza neza isura y’u Rwanda.

Ingabo z’u Rwanda ku bufatanye n’iza Mozambique bagabye ibitero mu bice bitandukanye batsimbura ibyihebe mu duce byari byarigaruriye ndetse byari bifitemo ibirindiro nka Mocimboa da Praia, Awasse, Palma, Quionga, Mbau, Mapalanganha, Quelimane, Siri I na Siri II n’ahandi.

Urugamba rwo guhashya ibyihebe muri Mozambique ingabo z’u Rwanda zarutangiye muri Nyakanga 2021 ubwo izo ngabo zagerage muri icyo gihugu, ariko ruza gufata indi ntera mu ntangiriro z’ukwezi gushize ubwo icyicaro gikuru cy’ibyo byihebe cyari ahitwa Mocimboa da Praia cyafatwaga.

Ibyo byihebe byahise bikwira imishwaro mu mashyamba y’ahitwa Mbau na Siri, aho ubu ibyo bice byose byamaze kubohorwa mu bitero birangajwe imbere n’Ingabo z’u Rwanda.

Nyuma yo kwirukana ibyihebe mu duce byari byarigaruriye, ingabo z’u Rwanda ziri gufatanya n’iza Mozambique kugarura abaturage bari bamaze imyaka isaga ibiri baravuye mu byabo, no guhiga ibyihebe mu duce byagiye bihungiramo cyane cyane mu mashyamba.

Lt Gen Mubarakh Muganga ubwo yakirwaga n'ingabo z'u Rwanda muri Mozambique
Lt Gen Mubarakh Muganga yashimiye ingabo z'u Rwanda ubwitange zagaragaje muri Mozambique, azisaba gukomerezaho
Ingabo z'u Rwanda ku bufatanye n'iza Mozambique bamaze kugaruza uduce twose twari twaribasiwe n'ibyihebe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .