00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Lt Col Ngoma wa M23 yasezeranyije Abanyamulenge kubabohora nyuma y’urupfu rwa Col Makanika

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 21 February 2025 saa 11:28
Yasuwe :

Umuvugizi w’umutwe witwaje intwaro wa M23 mu rwego rwa gisirikare, Lt Col Willy Ngoma, yasezeranyije Abanyamulenge bari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kubabohora.

Ni ubutumwa yatanze kuri uyu wa 21 Gashyantare 2025, nyuma y’aho Colonel Michel Rukunda alias Makanika wayoboraga umutwe wa Twirwaneho urwanirira Abanyamulenge mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, yiciwe mu gitero cya drone.

Mu butumwa bwaherekeje ifoto ya Col Makanika, Lt Col Ngoma yatangarije ku rubuga nkoranyambaga X ko abibwira ko bazatsemba Abanyamulenge bari muri RDC bibeshya, kandi ko vuba aba Banye-Congo bazabohorwa, bidegembye mu gihugu cyabo.

Yagize ati “Genda ubwire abatekereza ko bagiye gutsemba Abanyamulenge muri RDC ko bibeshya. Abanyamulenge ni Abanye-Congo, bari mu gihugu cy’abakurambere babo; ni abantu bamurikiwe n’umucyo w’Imana kandi vuba bazabohorwa kugira ngo bidegembye mu gihugu cyabo.”

Col Makanika yiciwe mu gitero cyagabwe ku birindiro bya Twirwaneho mu gace ka Gakangara muri teritwari ya Fizi tariki ya 19 Gashyantare 2025. Yari amaze imyaka itanu atorotse igisirikare cya RDC kugira ngo atabere Abanyamulenge bari bakomeje kwicwa.

Uyu musirikare wahawe na Twirwaneho ipeti rya ‘Général’ yishwe mu gihe abarwanyi ba M23 bakomereje muri Kivu y’Amajyepfo urugamba rwo kubohora RDC. Bivugwa ko M23 iri gusatira ibice Abanyamulenge batuyemo.

Col Makanika yiciwe mu gitero yagabweho muri Fizi ku wa Gatatu
Lt Col Ngoma yasezeranyije Abanyamulenge ko bazabohorwa vuba

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .