Nk’uko iyi raporo ibisobanura, izi ngabo zapfiriye mu mirwano yazihanganishije n’umutwe witwaje intwaro wa RED Tabara urwanya Leta y’u Burundi, ufite ibirindiro muri Kivu y’Amajyepfo.
Muri iyi mirwano kandi, hakomeretse ingabo z’u Burundi zirenga 15 zirimo umuyobozi wungirije wazo muri Kivu y’Amajyepfo.
Kuva muri Nzeri 2024, Umuvugizi wa RED Tabara, Patrick Nahimana, yatangaje ko abarwanyi babo bakomeje kwica ingabo z’u Burundi, ziri kwifatanya muri iyi mirwano n’imitwe yitwaje intwaro irimo FDLR.
Nahimana tariki ya 25 Nzeri yagize ati “Bigaragara ko FDLR ari yo ishishikaye cyane ku rugamba, bitandukanye na FDNB batabishaka, bakabiharira FDLR. FDNB yarahombye cyane, itakaza abasirikare barenga 20, abandi batabarika barakomereka.”
Tariki ya 26 Ukwakira 2024, RED Tabara na bwo yatangaje ko yiciye abasirikare b’u Burundi 45 mu mirwano yabereye mu misozi ya Itombwe, barimo Lt Col Simon Nyandwi.
Tariki ya 25 Ugushyingo 2024, RED Tabara yongeye gutangaza ko yiciye abasirikare b’u Burundi icyenda mu mirwano yabereye mu gace ka Rubwebwe Tawundi, barimo Colonel wayoboraga ikigo cyaho n’umwungirije.
Kuva muri Nzeri, Umuvugizi w’igisirikare cy’u Burundi, Brig Gen Gaspard Baratuza yahakanye aya makuru ya RED Tabara, asobanura ko ahubwo uyu mutwe witwaje intwaro ari wo watakaje abarwanyi benshi.
Tariki ya 26 Ugushyingo, Brig Gen Baratuza yagize ati “Ntihagire uha agaciro ibiri muri iri tangazo ry’ubusazi. Vuba, FDNB izabereka ubuhamya bw’abarwanyi ba RED Tabara bafashwe mpiri ndetse n’abishyikirije ingabo zacu ziri ku rugamba.”
Ingabo z’u Burundi zikorera muri Kivu y’Amajyepfo kuva muri Kanama 2023, hashingiwe ku masezerano ibihugu byombi byagiranye yo gukemura ikibazo cy’umutekano muke. Igikomeye cyazijyanye muri iyi ntara ni ukurwanya imitwe irimo RED Tabara, FOREBU na FNL.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!