Nyuma y’ubugenzuzi bwakozwe n’abakozi ba UNFP, iri shami rya Loni ryasobanuye ko muri aba bagore harimo abasambanyijwe ku ngufu ndetse n’abakorewe irindi hohoterwa rishingiye ku gitsina.
Mu rukerera rwa tariki ya 2 Nzeri 2024 ni bwo zimwe mu mfungwa zo muri iyi gereza zagerageje gutoroka. Minisitiri w’Ubutabera yasobanuye ko izigera kuri 131 zapfuye, izindi zirenga 50 zirakomereka.
Ubwo hatangiraga urubanza rw’abakekwaho gutegura umugambi wo gushaka gutoroka n’ibindi byaha byajyaniranye n’iki gikorwa, Minisitiri w’Ubutabera, Constant Mutamba yasobanuye ko imfungwa z’abagore 48 ari zo zahohotewe.
Raporo ya UNFP yagaragaje ko mu masaha 72 aba bagore basambanyijwe, bahawe imiti ibarinda gusama n’iyica agakoko gatera SIDA, ariko ko nta bujyanama bukwiye bahawe kugeza tariki ya 11 Nzeri 2024.
Ubwo imfungwa zageragezaga gutoroka gereza ya Makala, yari ifungiwemo izigera ku 15.005 zirimo abagore 348. Iyi gereza yubatswe mu 1957, ifite ubushobozi bwo gucumbikira imfungwa 1500.
Si ubwa mbere ihohotera rishingiye ku gitsina rivuzwe muri gereza yo muri RDC, kuko muri Nzeri 2020 ubwo icyumba cy’abagore muri gereza ya Kasapa i Lubumbashi cyafatwaga n’inkongi, bamaze iminsi itatu barara hanze, basambanywa ku ngufu n’abagabo.
Umuryango Human Rights Watch uharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu urasaba Leta ya RDC gushyiraho ingamba zihamye zo kurinda imfungwa z’abagore ihohoterwa iryo ari ryo ryose.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!