Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 15 Ukwakira 2024, kibera mu Karere ka Kicukiro, Umurenge wa Gahanga, Akagari ka Karembure ku cyicaro gikuru cy’iri shuri.
Abakozi ba One Sight ndetse n’aba Lions Club bageze kuri iki kigo mu masaha ya mugitondo, babanza kumva ibitekerezo by’abana ndetse no kubasobanurira byinshi ku ndwara z’amaso, ibimenyetso, ubuvuzi ndetse n’ubwirinzi bwayo.
Umuyobozo w’iri shuri ryubatswe ku nkunga ya Lions Club Kigali Doyen, Uyisabye Hyacinthe, yavuze ko ubuvuzi nk’ubu buba bukenewe cyane ariko abana bagakurikiranwa cyane kugira ngo batangirika hakiri kare.
Ati “Ikibazo cy’amaso turakibona mu bana ariko ntabwo ari cyane kuko tutayasuzuma. Iyo rero tumenye uko bahagaze ndetse bakanahabwa ubufasha, kubakurikirana biroroha ndetse n’imyigire ikagenda neza.”
Mubiligi Ngoga Jules wari mu bahagarariye LLions Club Kigali Doyen yavuze ko iki ari kimwe mu bikorwa by’ingenzi bateganyaga gukora kandi cyagenze neza nk’uko babyifuje.
Ati “Twaje hano ariko nk’uko mubibona ntabwo turi benshi kubera iicyorezo gihari. Uyu munsi byari ngombwa ko dupima amaso y’abana kuko na bo bagirwaho ingaruka nyinshi zo kutayitaho.”
“Uyu munsi rero bapimwe ndetse dufata n’imyirondoro yabo, noneho nyuma tuzagaruka tubahe indorerwamo zo kwifashisha ku bafite uburwayi, tunabakurikirane.”
Si ubwa mbere Lions Club Kigali Doyen na One Sight bikoranye kugira ngo hasuzumwe amaso mu Banyarwanda kuko yaherukaga kubikorera mu Murenge wa Kagugu, ahapimiwe abamotari bo mu Mujyi wa Kigali.
Usibye abafite ibibazo by’amaso, Lions Club Kigali Doyen, yita ku bafite ibibazo bya diabetes, imirire mibi, kanseri mu bana, ndetse ikanakora ubukangurambaga mu guhangana n’imihindagurikire y’ikirere habungabungwa ibidukikije.
Amafoto: Kwizera Remy Moses
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!