Libya: Indege za Loni zabujijwe guca mu kirere cya Tripoli

Yanditswe na IGIHE
Kuya 13 Gashyantare 2020 saa 07:28
Yasuwe :
0 0

Ingabo za Gen Khalifa Haftar zigaruriye igice cy’Uburasirazuba bwa Libya zatangaje ko zaburiye indege za Loni kudakoresha ikibuga cy’indege kiri mu Murwa Mukuru Tripoli nyuma y’amasaha make Umuryango w’Abibumbye usabye impande zitavuga rumwe guhagarika imirwano.

Guhera muri Mata umwaka ushize, ingabo za Haftar ziyise Libya National Army (LNA) zubuye imirwano zigamije gufata ubutegetsi i Tripoli, zigakuraho Leta yemewe ku rwego mpuzamahanga.

Loni yatangaje ko kubuza indege zayo kuguruka biraza kugira ingaruka ku bikorwa by’ubutabazi ku baturage.

Ingabo za LNA zishyigikiwe na Misiri na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu zahereye umwaka ushize zishaka gufata Tripoli ariko ingabo za Leta yemewe zibabera ibamba.

Icyakora, Loni umwaka ushize yatangaje ko izo ngabo za LNA zifite indege zitagira abapilote n’ikoranabuhanga ribafasha kugenzura ikirere cya Libya cyose, bahawe na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.

Umuvugizi wa LNA, Ahmed Mismari, yabwiye abanyamakuru ko inama bagira indege za Loni ari ugukoresha ikibuga cy’indege cya Misrata kuko icyo mu Murwa Mukuru Tripoli kiri gukoreshwa na Turikiya kandi batizeye umutekano wacyo.

Turikiya imaze igihe itanga indege zitagira abapilote kuri Leta yemewe na Loni muri Libya n’uburyo bw’ubwirinzi mu kirere.

Kuri uyu wa Gatatu, Akanama k’Umutekano ka Loni kafashe umwanzuro wo gusaba impande zihanganye guhagarika imirwano.

Impande zombi zatangiye ibiganiro biyobowe na Loni mu cyumweru gishize bigamije guhagarika imirwano ariko nta musaruro byatanze.

Bamwe mu bashinzwe ibikorwa by’ubutabazi babwiye Aljazeera ko Haftar n’ingabo ze bari kugerageza kugira Tripoli agace katemerewe kugurukamo indege ku buryo indege za Loni zihanyuze zishobora guhanurwa.

Indege za Loni zabujijwe kuguruka mu kirere cya Tripoli

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza