Ubu busabe bwabugejeje mu rukiko rwa gisirikare rwa Gombe ruri kuburanisha abarenga 50 bafashwe nyuma yo kugerageza iyi coup d’état tariki ya 19 Gicurasi.
Abunganira Leta ya RDC muri uru rubanza basobanuye ko impamvu isaba indishyi ari uko iyi coup d’etat yangije isura y’inzego z’igihugu, inangiza ibikorwa bifatika.
Basobanuye ko ubwo iyi cou d’état yabaga, bamwe mu banyamahanga batangaje ubutumwa bwatumye Abanye-Congo batakariza icyizere Leta ya RDC, bamwe barigaragambya.
Abaregwa uko ari 51 mbere y’uko bagera ku biro by’Umukuru w’Igihugu, babanje kugaba igitero ku rugo rw’uwahoze ari Minisitiri w’Ubukungu, Vital Kamerhe, bahangana n’abapolisi baho.
Nk’uko bamwe muri bo babisobanuye mu buhamya bwabo, bari bafite gahunda yo gufata Jean Pierre Bemba wari Minisitiri w’Ingabo, bakamwifashisha mu guhamya ko bafashe ubutegetsi.
Christian Malanga, Umunye-Congo wari ufite ubwenegihugu bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ni we wayoboye iyi coup d’etat gusa ntiyayirokotse kuko yiciwe ku biro by’Umukuru w’Igihugu.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!