00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Leta ya RDC yemeye ko yatumye ingabo zayo zitsindwa na AFC/M23

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 9 April 2025 saa 01:16
Yasuwe :

Minisitiri w’Ingabo wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Guy Kabombo Mudiamvita, yemeye ko Leta ari yo yatumye abasirikare bayo batsindwa n’ihuriro AFC/M23.

Mudiamvita yabigaragaje ubwo yagiriraga uruzinduko muri teritwari ya Uvira mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo. Rwari rugamije gutera akanyabugabo abasirikare n’abagize imitwe ya Wazalendo bahanganye na AFC/M23.

Abasirikare ba Leta na Wazalendo bari muri Uvira biganjemo abahunze ubwo AFC/M23 yafataga umujyi wa Bukavu tariki ya 16 Gashyantare. Hari hashize ibyumweru bibiri umujyi wa Goma na wo ufashwe.

Kuva AFC/M23 yafata umujyi wa Bunagana mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru muri Kamena 2022, ingabo za RDC zisobanurira Abanye-Congo ko zisubira inyuma mu buryo bw’amayeri kugira ngo zitegure gusubira ku rugamba, zisubize ibice zambuwe.

Mudiamvita yabajijwe impamvu ingabo za RDC zihora zivuga ko zisubira inyuma kugira ngo zitegure kwisubiza ibice, ariko bikarangira zambuwe n’ibindi, asubiza ko ikibazo cyahabaye ari uko abasirikare babayeho nabi.

Ati “Niba abasirikare babayeho nabi, utekereza ko bazakora neza ku rugamba? Ntabwo igisirikare gishobora gutsinda intambara mu gihe kidafite ubushobozi buhagije, kandi abanyapolitiki ni bo bakwiye kunengwa.”

Uyu munyapolitiki yagaragaje ko Leta ya RDC yabonye aho ibintu bipfira, ifata umwanzuro wo kongerera ubushobozi abasirikare, ati “Ni yo mpamvu twaje hano kugira ngo duhindure ibintu.”

Ingengo y’imari y’igisirikare yaratumbagiye

Mu gihe intambara yo mu burasirazuba bwa RDC yafataga intera, Leta y’iki gihugu yafashe umwanzuro wo kuzamura ingengo y’imari igenerwa igisirikare n’izindi nzego z’umutekano.

Mu mwaka ushize, iyi Guverinoma yageneye izi nzego ingengo y’imari ya miliyari 19,5 z’Amadolari ya Amerika mu myaka itanu. Bivuze ko mu mwaka umwe, zizajya zikoresha miliyari 3,8 z’Amadolari.

Mu 2023, Guverinoma yari yongereye ingengo y’imari y’igisirikare ku gipimo cya 300%. Yavanywe kuri miliyoni 330 z’Amadolari zashowemo mu 2022, igezwa kuri miliyari 1 y’Amadolari.

Iyi ngengo y’imari yifashishijwe ahanini mu kugura ibikoresho bigezweho bya gisirikare birimo indege z’intambara, kuvugurura ibikorwaremezo by’igisirikare no gutoza abasirikare bashya.

Abasirikare barimo abari ku rugamba bagiye binubira kuba umushahara wabo ari muke, abandi ugatinda kubageraho. Byagaragaye amafaranga ya bamwe ava i Kinshasa ariko ntagere mu burasirazuba kuko abofisiye bakuru bayashyira mu mifuka yabo.

Mu kwezi gushize, Leta ya RDC yatangaje ko yazamuye umushahara w’abasirikare bato, ugezwa ku Madolari ya Amerika 500 ku kwezi. Gusa nta cyizere cy’uko yo azajya abageraho neza, kuko abayobya ntibahindutse.

Abayobozi benshi bo muri RDC bavugwaho kutaba inyangamugayo ndetse aho babonye icyuho, bagerageza kuhinjira kugira ngo bakuremo amafaranga. Mudiamvita ni umwe mu bavugwa.

Abagize amashyirahamwe y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu ntara zigize iyahoze ari Katanga, baherutse kugaragaza ko ubwo Mudiamvita yagirwaga Minisitiri w’Ingabo na bagenzi be bihutiye kubohoza bimwe mu birombe byaho.

Umwe muri bo yagize ati “Twibajije aho amafaranga ajya, [ariko] igisubizo kiroroshye cyane: buri wese aza i Lubumbashi na Kolwezi kwirwanaho. Ba Minisitiri bo ku rwego rw’igihugu bahora baza mu ntara zacu gufata amabahasha yabo…Ntibaza kudutera agatege, baza kwirwanaho.”

Nubwo na Mudiamvita yemeza ko abanyapolitiki bafite uruhare rukomeye mu kuba ingabo za RDC zitsindwa urugamba, abasirikare bato ni bo babibazwa kuko amagana menshi yabo bafunzwe kuva mu ntangiriro za 2022, bazira guhunga.

Aba basirikare bato baburanishijwe mu nkiko zitandukanye zo muri Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo, bakatirwa igihano cy’urupfu.

Minisitiri Mudiamvita yagaragaje ko inenge yo gutsindwa kw'ingabo za RDC yaba iy'abanyapolitiki

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .