00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Leta ya RDC yemeje ko yishe abantu 102 bashinjwaga ubujura

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 6 January 2025 saa 11:04
Yasuwe :

Minisitiri w’Ubutabera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Constant Mutamba, yemeje ko mu cyumweru gishize inzego z’umutekano zishe zirashe abantu 102 bashinjwaga icyaha cy’ubujura bwitwaje intwaro.

Uyu muyobozi yasobanuye ko aba bose bari mu kigero cy’imyaka y’amavuko iri hagati ya 18 na 35 kandi ko bose babarizwaga mu mutwe w’amabandi wa Kuluna umaze igihe kinini uhungabanya umutekano mu mujyi wa Kinshasa.

Minisitiri Mutamba kuri uyu wa 5 Mutarama 2025 yatangaje ko hari abantu 45 biciwe muri gereza ya Angenga icungiwe umutekano ku rwego rwo hejuru, mu mpera z’Ukuboza 2024, abandi 57 bicwa mu masaha 48 ashize.

Hari abandi 70 bafatiwe muri ‘Opération Ndobo’ yo kurwanya umutwe wa Kuluna mu mujyi wa Kinshasa. Minisitiri Mutamba yasobanuye ko na bo bamaze kugera muri gereza ya Angenga, aho bategerereje igihano cy’urupfu.

Uyu muyobozi yagize ati “Abo mu cyiciro cya gatatu bazicwa. Abo mu byiciro bibiri bamaze kwicwa nyuma yo gukatirwa igihano cy’urupfu.”

Leta ya RDC yafashe icyemezo cyo gusubukura ishyirwa mu bikorwa ry’igihano cy’urupfu muri Werurwe 2024, nyuma y’imyaka 18 risubitswe. Yasobanuye ko byaturutse ku ntambara iri kubera mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru n’ibyaha bikorerwa mu mijyi.

Imiryango mpuzamahanga irimo ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe uburenganzira bw’ikiremwamuntu, ryasabye Leta ya RDC gukuraho iki gihano, ugaragaza impungenge z’uko bitewe n’uko ubutabera bwo muri iki gihugu budakora neza, hari abashobora kuzira ubusa.

Abafatwa bajyanwa muri gereza zicungiwe umutekano ku rwego rwo hejuru zirimo Angenga, aho bategerereza kwicwa
Minisitiri Mutamba yatangaje ko abantu 102 bishwe bazira ubujura bwitwaje intwaro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .