00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Leta ya RDC yatangaje ko idakeneye umusanzu wa Kabila mu gukemura ikibazo cy’umutekano muke

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 27 March 2025 saa 10:27
Yasuwe :

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Thérèse Kayikwamba Wagner, yatangaje ko ubutegetsi bw’igihugu cyabo budakeneye umusanzu wa Joseph Kabila mu gukemura ikibazo cy’umutekano muke mu burasirazuba.

Ni igisubizo yatanze ubwo yaganiraga n’abanyamakuru muri Afurika y’Epfo kuri uyu wa 27 Werurwe 2025, aho ari kugirira uruzinduko rw’akazi rujyanye n’ubufatanye bw’ibihugu byombi mu gushaka amahoro n’umutekano.

Perezida Félix Tshisekedi wa RDC yafashe icyemezo cyo kwiyegereza abanyapolitiki batavuga rumwe na we, akabaha imyanya muri ‘Guverinoma y’Ubumwe’ ateganya gushyiraho kugira ngo bifatanye mu kurwanya umutwe witwaje intwaro wa M23.

Tariki ya 24 Werurwe hatangiye ibiganiro bya politiki muri RDC bigamije kumva ibitekerezo by’abanyapolitiki kuri miterere ya guverinoma nshya, ariko ihuriro FCC Kabila ryo ryagaragaje ko ritazabyitabira.

Minisitiri Kayikwamba yasobanuye ko uko bimeze ubu, Leta ya RDC idakeneye umusanzu wa Kabila, ati “Ubu tuvugana, nta mwanya ateganyirizwa muri gahunda ikomeje no mu gushaka igisubizo cy’iki kibazo.”

Uyu muyobozi yatangaje ko mu bihugu bigendera kuri demokarasi, akenshi abayoboye ibihugu bagira uruhare rutaziguye muri politiki yabyo, ariko ko muri RDC ho “hari Perezida umwe rukumbi, Félix Antoine Tshilombo kandi uko twabyiyemeje, nk’igihugu kigendera kuri demokarasi, bizakomeza uko.”

Nyuma y’igihe kinini atagaragara mu ruhame, Kabila wayoboye RDC kuva mu 2001 kugeza mu 2019 aherutse gutangariza muri Namibia ko yafashe icyemezo cyo guhagarika amasomo muri Afurika y’Epfo kugira ngo akurikiranire hafi ikibazo cy’umutekano muke mu burasirazuba.

Tshisekedi n’abandi banyapolitiki bari mu butegetsi bwa RDC bashinje Kabila gufasha ihuriro AFC/M23, gusa mu cyumweru gishize nyuma yo kuganira na Thabo Mbeki wayoboye Afurika y’Epfo, yasubije ko ibyo birego ashinjwa nta shingiro bifite.

Yagize ati “Iyo nza kuba nkorana na AFC/M23, ibintu ntibyari kuba biri uko biri ubu. Byari kuba bitandukanye cyane. Ni ibinyoma bidafite ishingiro. Ubutaha muzamusabe ibimenyetso.”

Ubwo Tshisekedi yajyaga ku butegetsi mu 2019, yakoranaga na Kabila, gusa uyu Mukuru w’Igihugu yaje guhagarika ubu bufatanye mu 2020, abanyamuryango ba FCC bakurwa mu myaka ikomeye muri Leta.

Minisitiri Kayikwamba uri muri Afurika y'Epfo, yatangaje ko Leta ya RDC idakeneye umusanzu wa Kabila
Joseph Kabila aherutse gutangaza ko ari gukurikiranira hafi ikibazo cy'umutekano muke mu burasirazuba bwa RDC

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .