Amabuye avugwa muri iki kirego ni agize itsinda T3 (Tin, Tantalum na Tungsten) yifashishwa mu gukora ibikoresho by’ikoranabuhanga birimo telefone na mudasobwa.
Mu kirego aba banyamategeko bagejeje ku biro by’Umushinjacyaha i Paris mu Bufaransa n’i Bruxelles mu Bubiligi, basobanuye ko Apple yakoze ibyaha byinshi ubwo yakoreshaga aya mabuye.
Ibyaha Apple ishinjwa birimo: guhishira ibyaha by’intambara, gutwara mu buryo bwa magendu amabuye y’agaciro, kwakira ibyibano no gushaka mu buryo budakwiye impushya zituma aya mabuye yambutswa imipaka.
Iki kirego kigira kiti “Bigaragara neza ko umuryango wa Apple, Apple France, Apple Retail France na Apple Retail Belgium bizi neza ko amabuye y’agaciro byakira anyura mu nzira zidakwiye.”
Me Christophe Marchand uri mu banyamategeko batanze iki kirego, yagaragaje ko bitabaje u Bubiligi n’u Bufaransa kubera ko ari ibihugu bishyira imbaraga mu gukurikirana imikorere y’ibigo bikomeye.
Uyu munyategeko yibukije ko mu gihe cy’ubukoloni, u Bubiligi bwasahuye amabuye y’agaciro menshi muri RDC, agaragaza ko bushobora gushingira kuri aka karengane, bugashakira iki gihugu ubutabera.
Aba banyamategeko batanze iki kirego nyuma y’aho muri Werurwe 2024, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zanze gukurikirana Apple, Google, Tesla, Dell na Microsoft byashinjwe gukoresha amabuye y’agaciro acukurwa n’abana muri RDC.
Apple yari yasobanuye ko nta mabuye y’agaciro ikura muri RDC, kandi ko mu rwego rwo kugaragaza ukuri, ishyira ahabona ibiva mu bushakashatsi ikora ku bayayigurisha.
Biteganyijwe ko Ubushinjacyaha bwo mu Bufaransa n’u Bubiligi buzasuzuma iki kirego, bwemeze niba Apple yakurikiranwa cyangwa se ntikurikiranwe.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!