Ni igisubizo yahaye umunyamakuru wa TV5 Monde ubwo bahuriraga i Baku muri Azerbaijan, mu nama ya 29 y’Umuryango w’Abibumbye yiga ku ihindagurika ry’ikirere, COP29.
Ubu M23 igenzura ibice bitandukanye muri teritwari ya Rutshuru, iya Masisi, Nyiragongo, Walikale na Lubero, birimo nka Rubaya, Kanyabayonga, Nyanzale na Kalembe yafashe muri uyu mwaka wa 2024.
Umunyamakuru yagize ati “Mu byumweru bishize twabonye M23 ifata ibindi bice. Mubona byaratewe n’iki?”.
Minisitiri w’Intebe Suminwa yabanje guseka, amusubiza agira ati “Genzura amakuru ufite. Bavuga ko batsinda, ariko hari n’ubwo batsindwa. Ndavuga uwo mutwe witwaje intwaro.”
Minisitiri w’Intebe Suminwa yatangaje ko muri iyi ntambara imaze imyaka itatu havugwa ibintu byinshi, avuga ko no mu byumweru bitageze kuri bibiri bishize, abarwanyi ba M23 bavuze ko bagiye gufata umujyi wa Goma.
Intumwa za RDC n’iz’u Rwanda zihurira mu biganiro i Luanda muri Angola kuva mu 2022, bigamije gushaka umuti w’iyi ntambara iri kuba kuva mu Ugushyingo 2021.
Ibi biganiro bihuza ibi bihugu byombi biturutse ku kuba Leta ya RDC ishinja ingabo z’u Rwanda gufasha umutwe wa M23, gusa Leta y’u Rwanda yabihakanye kenshi. Icyakoze, ibihugu byombi byemeranyije gukomeza ibiganiro kugira ngo bicoce aya makimbirane.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!