00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Leta ya RDC ikurikiranye abayobozi bakuru b’ishyaka rya Kabila

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 8 March 2025 saa 08:49
Yasuwe :

Ubushinjacyaha bw’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bukurikiranye abayobozi bakuru b’ishyaka PPRD rya Joseph Kabila wayoboye iki gihugu kuva mu 2001 kugeza mu 2019.

Minisitiri w’Ubutabera, Constant Mutamba, ku wa 7 Werurwe 2025 yatangaje ko abayobozi bakuru muri PPRD bakekwaho gukorana n’ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa RDC.

Nyuma y’aho Minisitiri Mutamba asohoye iri tangazo, Umushinjacyaha Colonel Ntambwe Kapenga Benjamin kuri uyu wa 8 Werurwe yasabye Umunyamabanga Uhoraho wa PPRD, Emmanuel Ramazani Shadari, kwitaba tariki ya 10 Werurwe.

Col Ntambwe kandi yasabye Visi Perezida wa PPRD, Aubin Minaku, n’Umunyamabanga Uhoraho wungirije w’iri shyaka, Ferdinand Kambere, kwitaba tariki ya 10 Werurwe kugira ngo bahe ubutabera ibisobanuro.

Abayobozi bakuru muri PPRD bakurikiranywe nyuma y’aho abayobozi bo muri RDC barimo na Perezida Félix Tshisekedi bashinje Kabila gufasha AFC/M23. Ni ikirego PPRD yateye utwatsi.

Abayobozi bakuru b'ishyaka PPRD bakurikiranyweho gukorana na AFC/M23

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .