Minisitiri w’Ubutabera, Constant Mutamba, ku wa 7 Werurwe 2025 yatangaje ko abayobozi bakuru muri PPRD bakekwaho gukorana n’ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa RDC.
Nyuma y’aho Minisitiri Mutamba asohoye iri tangazo, Umushinjacyaha Colonel Ntambwe Kapenga Benjamin kuri uyu wa 8 Werurwe yasabye Umunyamabanga Uhoraho wa PPRD, Emmanuel Ramazani Shadari, kwitaba tariki ya 10 Werurwe.
Col Ntambwe kandi yasabye Visi Perezida wa PPRD, Aubin Minaku, n’Umunyamabanga Uhoraho wungirije w’iri shyaka, Ferdinand Kambere, kwitaba tariki ya 10 Werurwe kugira ngo bahe ubutabera ibisobanuro.
Abayobozi bakuru muri PPRD bakurikiranywe nyuma y’aho abayobozi bo muri RDC barimo na Perezida Félix Tshisekedi bashinje Kabila gufasha AFC/M23. Ni ikirego PPRD yateye utwatsi.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!