00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Leta ya RDC igiye gukurikirana abasirikare bakuru bahunze M23

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 8 March 2025 saa 09:57
Yasuwe :

Ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bwatangaje bo bugiye gukurikirana abasirikare bakuru bahunze abarwanyi b’umutwe witwaje intwaro wa M23 mu ntambara iri kubera mu burasirazuba bw’iki gihugu.

Minisitiri w’Ubutabera, Constant Mutamba, yasobanuye ko aba basirikare ba Leta bazatangira gukurikiranwa ku mugaragaro tariki ya 13 Werurwe 2025.

Uyu muyobozi yasobanuye ko aba basirikare basize ibirindiro byabo mu maboko y’umwanzi, basiga intwaro, amasasu n’ibindi bikoresho bya gisirikare, cyane cyane mu mujyi wa Goma na Bukavu.

Ntabwo Minisitiri Mutamba yagaragaje amazina y’abazakurikiranwa. Ikizwi ni uko abasirikare bakuru muri RDC ari abafite ipeti rya Major, Lieutenant Colonel, Colonel, Brigadier Général, Général Major, Lieutenant Général na Général.

Umujyi wa Goma wafashwe tariki ya 27 Mutarama 2025 nyuma y’imirwano ikomeye yabereye mu nkengero zawo no mu mujyi wa Sake. Nyuma y’aho abarwanyi ba M23 bawinjiyemo, byagaragaye ko ingabo za RDC zataye intwaro nyinshi kandi nini nka BM-21 Grad ndetse n’indege ya Sukhoi-25.

Ingabo nyinshi zari mu mujyi wa Goma zahungiye mu bigo bya gisirikare by’ingabo z’Umuryango w’Abibumbye, izindi zihungira mu Rwanda ndetse hari n’izishyikirije M23.

Ubwo abarwanyi ba M23 binjiraga mu mujyi wa Bukavu kuva tariki ya 14 kugeza ku ya 16 Gashyantare 2025, na bwo ingabo za RDC zarahunze, zita intwaro nyinshi; zimwe zitoragurwa n’abaturage, bazishyikiriza M23.

Abasirikare bakuru ba RDC ndetse n’abato bari barinze umujyi wa Bukavu bahunze bajya muri teritwari ya Uvira ndetse no mu mujyi wa Kalemie mu ntara ya Tanganyika, abandi bahungira mu Burundi.

Minisitiri Mutamba yatangaje ko guhera ku wa 7 Werurwe 2025, aba basirikare bose batemerewe kuva ku butaka bwa RDC kugeza ubwo hazatangirwa ibwiriza rishya.

Mu cyumweru gitaha hazumvikana amazina akomeye y'abasirikare bakurikiranyweho guhunga M23
Minisitiri Mutamba yatangaje ko mu basirikare bakuru bagiye gukurikiranwa, nta wemerewe kuva muri RDC

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .