00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Legacy Clinic yahuje imbaraga na Johnson & Johnson mu bushakashatsi ku gituntu mu Rwanda

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 3 December 2024 saa 12:37
Yasuwe :

Legacy Clinic ifatanyije n’uruganda rwo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika rukora imiti rwa Johnson & Johnson ndetse na Kaminuza ya Gent, bigiye gukora ubushakashatsi buzagaragaza uko indwara y’igituntu ihagaze mu Rwanda.

Ni ubushakashatsi buzakorwa mu gihe cy’imyaka ibiri nk’igeragezwa, hanyuma bukagurirwa mu bindi bihugu hagamijwe kureba uko iyo ndwara ihagaze mu bihugu byo muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara n’uko yahashywa.

Uyoboye ubu bushakashatsi ni Dr. Kabayiza Jean Claude, aho yagaragaje ko buzatanga ishusho ngari ku ndwara y’igituntu no kumenya ingamba zikwiriye gufatwa mu guhangana nayo.

Ati “Muri iyi myaka twabonye ko igituntu cyiyongereye cyane mu Rwanda no muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara, cyiyongera mu gihe imiti ihari, mu gihe ubwandu bwa SIDA bwagabanyutse. Rero dushaka kumenya impamvu y’ubwo bwiyongere bw’igituntu.”

Yakomeje ati “Turashaka gufata amakuru y’abarwayi bose bavuwe kuva u Rwanda rwatangira kukivura, tukayahuza n’ibyo tuzavana mu bushakashatsi tuzakorera ku bantu 240 bafite igituntu cy’igikatu. Turebe babayeho bate? Ese banyoye imiti neza? Ese barwaye izihe ndwara zindi? Noneho nyuma tuyahuze maze tuyasesengure.”

Ubwo bushakashatsi buzakorerwa mu bitaro 16 bitandukanye hirya no hino mu gihugu hakusanywa amakuru ku barwayi b’igituntu.

Hazatoranywa abarwayi 240 bafite igituntu cy’igikatu bakorerwe ibizamini bigamije kumenya impamvu zituma gikomeza kwiyongera.

Hazifashishwa ikoranabuhanga rya ‘OMOP CDM’ rifasha mu gukusanya no kubika amakuru y’ibitaro, agahita abonwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC.

Umwarimu w’amasomo y’ubuvuzi muri Kaminuza ya Gent mu Bubiligi, Prof. Dr. Twagirumukiza Marc, yagaragaje ko kuba Legacy Clinic ibaye ikigo cya mbere cyigenga kigiye gukora ubushakashatsi bishimangira umuhate wacyo wo gutanga umusanzu ku rwego rw’ubuzima.

Yagaragaje ko gukorana n’ibigo mpuzamahanga mu gukora ubushakashatsi bizafasha mu kubona amakuru yizewe, kubyaza umusaruro amakuru azakusanywa, kuyasesengura ndetse no kuyashingiraho mu gufata ibyemezo.

Abakozi bo mu bitaro bizakorerwamo n’uyu mushinga bagaragaje ko bigiye gufasha mu gukusanya imibare ya nyayo ku barwayi b’igituntu kandi ko bizafasha mu kuvura iyo ndwara nk’uko Muhawenimana Janvière ushinzwe kubika amakuru mu Kigo Nderabuzima cya Ntarama yabisobanuye.

Ati “Kubera ko ari ugukoresha ikoranabuhanga dukusanyiriza amakuru hamwe, tuzabona amakuru yuzuye kandi yizewe. Ibyo rero bizafasha inzego bireba gusesengura ayo makuru no gufata ingamba.”

Umukozi ushinzwe Ikoranabuhanga ku bitaro bya Muhima, Xavier Nkundimana, yagaragaje ko ubwo bushakashatsi buzafasha inzego zifata ibyemezo kugira amakuru ashingirwaho mu guhashya burundu igituntu.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC, kivuga ko mu mwaka wa 2022-2023 mu Rwanda hagaragaye abarwayi b’igituntu 9,417.

Muri abo, abari barwaye igituntu cy’igikatu bari 90. Ni mu gihe iyi mibare yatumbagiye cyane kuko mu mwaka wabanje abari barwaye igituntu mu Rwanda bari 5,538.

Abakozi bo mu bitaro bari guhugurwa
Umwe mu bahuguye abakozi bo mu bitaro bizakorerwamo ubushakashatsi
Xavier Nkundimana ukora mu bitaro bya Muhima
Muhawenimana Janvière ushinzwe kubika amakuru mu Kigo Nderabuzima cya Ntarama, yavuze ko ubu bushakashatsi buzafasha mu guhashya igituntu
Dr. Kabayiza Jean Claude niwe uzayobora ubushakashatsi ku ndwara y'igituntu mu Rwanda ikomeje gufata indi ntera
Abakozi bashinzwe ikoranabuhanga mu bitaro bahuguwe ku ikoreshwa ry'ikoranabuhanga rizifashishwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .