Kwicirwa umuryango, kwambara ibitenge ari umugabo: Umutima ukomeye wa Mvano warokotse ibitero bya FDLR

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 3 Kanama 2020 saa 12:47
Yasuwe :
0 0

Imyaka 26 irashize bamwe mu basize bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bahungiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho bagiye bisuganyiriza ngo bagaruke guhungabanya umutekano mu Rwanda.

Amazina yagiye ahinduka ariko ingengabitekerezo yari imwe, yo kubuza u Rwanda amahwemo, kugeza ku izina rya nyuma bafashe bagikoresha n’ubu rya FDLR.

Nubwo intego nyamukuru yo kugaruka ku butegetsi i Kigali ku ngufu isa n’iyabananniye kuyigeraho, abagize FDLR guhera mu myaka ya 1997 bagiye bagaba ibitero mu bice bihana imbibi na RDC, bigatwara ubuzima bwa bamwe abandi bagakomereka, ariko ingabo z’u Rwanda zikabarusha imbaraga zikabasubiza inyuma.

Nsabimana Mvano Etienne ni umwe mu bazahariye cyane mu bitero shuma FDLR yagiye igaba mu mirenge yo mu karere ka Rubavu, ihana imbibi na RDC.

Uyu mugabo amaze imyaka isaga 14 ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa mu mirenge itandukanye cyane cyane ihana imbibi na RDC, ari nayo FDLR inyuramo ije kugaba ibitero.

Mvano usigaye uyobora umurenge wa Busasamana, yagabweho ibitero na FDLR inshuro nyinshi, ari we bwite bashaka ariko akabirokoka, kugeza ubwo bishe nyina na murumuna we ngo barebe ko yakwemera kubayoboka, ariko akabatsembera.

FDLR yigeze kujya kumuhiga acikishwa n’abaturage bamutije ibitenge akagenda ameze nk’umugore, ubundi baje mu rugo rwe basanga yajyanye n’ikipe ya Etincelles FC gukina mu mujyi wa Kigali.

Bamuhize kenshi yanga kuva ku izima

Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ibice bya Rubavu by’umwihariko Busasamana na Bugeshi ni bimwe mu byakunze kuba icyambu cy’abacengezi n’inyeshyamba za FDLR zije kugaba ibitero mu Rwanda, dore ko aribyo bikora ku kibaya cya Congo kigabanya icyo gihugu n’u Rwanda.

Icyo gihe ahanini abaturage nibo bagiraga uruhare runini mu guhisha no guha inzira izo nyeshyamba, ubyanze bakamwica dore ko hari n’abaturage benshi bari bagifite imyumvire imwe n’izo nyeshyamba.

Mvano Etienne icyo gihe yari umukozi wa Komine Rwerere ashinzwe ibijyanye n’ibarura ry’abaturage. Inyeshyamba za FDLR zimaze kubimenya byarazibabaje cyane, ngo zitumva uburyo umuntu nkawe yemera gukorana n’Inkotanyi.

Mvano yagize ati “Kumva ko ukorana na FPR Inkotanyi kuri bo cyari icyaha gikomeye cyane. Uretse nanjye nk’umuyobozi, n’undi muturage wese witandukanyaga nabo yarishwe. Si njyewe wa mbere, abaturage bagiye bapfa ni benshi, wavuga uti ntabwo dushaka kubana namwe bakakwica. Hari nubwo bazaga gufunguza ibiryo nijoro, wabibima bakakwica.”

Yatangiye guhigwa cyane mu 1997 muri Kanama ubwo bagabaga igitero, agacikishwa n’abaturage, bamubura bakica nyina.

Icyo gitero Mvano yakirokotse kuko abaturage bamufashije bakamuhisha, bakamwambika ibitenge kugira ngo abacengezi bagire ngo ni umugore.

Ati “Baraje baratugota, bamwe bari baje batatuzi, biba ngombwa ko twiruka. Mu kwiruka hari harimo uwari konseye baramurasa, ndirunkanka birangira nanjye ninjiye mu nzu ntazi nyirayo. Nuko baza bankurikiye abaturage babawira ko nakomeje kwirukanka, bakomeza bakurikira inzira abaturage babahaye. Icyo gihe babaza nari mu nzu ndi kumva.”

“Kugira ngo mbashe kuva aho, abagore bampaye ibitenge nditera mfata n’utuntu two kujya guhahiramo imyaka, abagore bane baramperekeza nza guhura n’ingabo zacu zabaga i Busasamana barambohora dukomeza urugendo.”

Uwo munsi bamaze kumubura, bahise bajya kwihorera bica umubyeyi we. Mvano yakomeje gutsimbarara, akomeza gukorana na Leta baza kugaruka mu kindi gitero na murumuna we baramwica.

Mvano avuga ko ibyo yaciyemo byatumye arushaho guharanira ko umutekano w'igihugu udahungabana

Mvano iyo muganira aba atebya, ubona ko nta bwoba atewe no kuba ashobora gupfa isaha n’isaha ukurikije ibitero bimaze kumuhusha.

Mu 2001 bongeye kumuhiga ariko nabwo arabacika, kuko yabimenye bataramugeraho. Yabwiye umunyamakuru ko hari n’igihe abari muri FDLR bajyaga bafata telefone bakamuhamagara, ngo bakamubwira ko nibagaruka bazamuca umutwe.

Ati “Mbere bajyaga bafata nimero zo muri Congo bagahamagara ngo igihe tuzazira uzatubona, umutwe tuzawukuraho! Nti ese uwo mutakuyeho mbere hose ubu muzawubashisha iki? Nti ubu ikibategereje kiruta icyo muri gutekereza.”

Tariki 16 Mata 2016, inyeshyamba za FDLR zateye mu murenge wa Bugeshi aho Mvano yayoboraga, zirasa kuri sitasiyo ya Polisi muri uwo murenge.

Mu baje bashakishwa n’izo nyeshyamba, Mvano yari ku rutonde ari ko ku bw’amahirwe igitero kigabwa yagiye mu mujyi wa Kigali, aho yari yaherekeje ikipe ya Etincelles FC.

Ati “Icyo gihe nari ndi Perezida w’ikipe ya Etincelles FC. Baraje bashinga imbunda kuri Polisi aho twakoreraga kugira ngo itaza kuntabara iwanjye, abandi burira mu gipangu iwanjye batayemo na gerenade ebyiri, bagezemo basanga harafunze. Ntabwo nari naharaye, nari naherekeje Etincelles yagiye gukina i Kigali.”

Nyuma y’icyo gitero, hafashwe babiri mu bafashije abo barwanyi bakabayobora, babereka ahaba abayobozi bagombaga kugabwaho ibitero.

Iki kibaya nicyo kigabanya u Rwanda na RDC. Niho abarwanyi ba FDLR bambukira iyo bagabye ibitero ku Rwanda

Ntabwo bisanzwe guhigwa, kwicirwa no guterwa ubwoba ngo umuntu akomeze ahatane ntacite intege.

Mvano wakuriye muri Cyanzarwe hafi ya Busasamana, yabwiye IGIHE ko gukorana na FDLR, gucika intege cyangwa kwihisha kubera ibyo bamukoreye, kwaba ari ko gutsindwa kwa nyuma.

Ati “Uretse kuvuga ngo ni akazi, n’iyo nakavaho umugambi dufite ni uwo kubaka umutekano w’igihugu cyacu. Njya nshimira Imana cyane kuko twagize igihe cy’umutekano mukeya nta baturage dufite, wanababwira ntibakumve, ariko uyu munsi hafi ya bose bamenye akamaro k’umutekano. Ntushobora kongera kubabeshya.”

Yakomeje agira ati “Ntabwo wacika intege, burya umuntu apfa urupfu Imana yamwandikiye. Turi kumwe n’ingabo zacu n’abaturage bacu, urugamba ni rumwe, uko napfa niko n’undi muturage yapfa. Icya ngombwa ni uko twese duhora mu cyerekezo kimwe cyo kurwanira ishyaka ry’igihugu cyacu.”

Umurenge wa Busasamana Mvano asigaye ayobora ni umwe mu ikorerwamo ubuhinzi cyane. Hera imyaka irimo ibigori, ibitunguru, karoti, amashu, ibirayi n’ibindi.

Mvano yavuze ko icyo abaturage baburaga ari umutekano, naho uburumbuke n’ubukire byo bitabuze.

Ati “Niba uyu munsi mu murenge dufite abaturage barenga batandatu bamaze kugura imodoka, bari kwiyubakira amazu, ikindi wakenera ni igiki? Icyaza gutuma abaturage bongera kwirukanka, barware imvunja na bwaki, aho waba uri hose urwo rugamba warurwana.”

Bamwe mu bagiye bagira uruhare mu bitero bya FDLR bagiye bafatwa bakagarurwa mu Rwanda, abandi bakicyura bakaza mu buzima busanzwe.

Mvano yavuze ko hari na bamwe mu bishe umuryango we batahutse, kandi ngo bose yarababariye.

Ati “Hari n’abanyiciye umubyeyi bazaga bakabikubwira. Narabababariye kuko byari ibihe. N’abandi baveyo bafatanye n’abandi kubaka igihugu.”

Umutekano muri iyo mirenge yo ku mipaka uba urinzwe cyane, ariko uruhare rwa mbere urubona mu baturage.

Mu guhinyuza, umunyamakuru wa IGIHE yagerageje kumanuka agana mu kibaya kigabanya u Rwanda na Congo ari nacyo FDLR ikunda kunyuramo ije kugaba ibitero, ariko yakumiriwe n’abaturage ubwabo bamubaza uwo ari we, agerageje guhatiriza abona ubuyobozi bumusanze aho.

Kuri ubu mu Murenge wa Busasamana na Bugeshi n’indi yegereye umupaka, hari kuzamurwa ibikorwa by’iterambere nk’inzu zigezweho, umuriro w’amashanyarazi, amashuri n’ibindi.

Aha ni mu murenge wa Busasamana hafi y'umupaka na RDC. Hari kubakwa inzu zigezweho n'ibindi bikorwa bigaragaza iterambere
Iki kibaya nicyo kigabanya u Rwanda na RDC. Niho abarwanyi ba FDLR bambukira iyo bagabye ibitero ku Rwanda
Imirima yegereye umupaka na RDC iri gutunganywa ngo ihingwemo
Aha Mvano yerekaga umunyamakuru wa IGIHE hamwe muho abacengezi bajyaga banyura baje gutera u Rwanda. Kuri ubu ngo abaturage bahita batanga amakuru

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .