Yabitangaje ku wa 4 Gicurasi 2025, ku Ibambiro mu Murenge wa Kibirizi mu Karere ka Nyanza, mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 abagore n’abana bishwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ku Ibambiro by’umwihariko, hibutswe abagore n’abana basaga 400 bahiciwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Depite Uwineza yagaragaje ko kwibuka by’umwihariko abagore n’abana bihamya ko Jenoside yabayeho kandi yari igamije kurimbura Abatutsi.
Ati “Kwibuka abagore n’abana byihariye bituma tubaha agaciro kuko bishwe nabi, ariko bikanavamo amasomo n’ibihamya ko Jenoside yateguwe. Ibi bibi byose twumvise bakorewe bishimangira ko icyari kigamijwe kwari ukurimbura icyitwa Umututsi. Kubibuka kandi bidufasha no kwiga ko abayikoze bari bataye ubumuntu.”
Yagaye abagore batatiye inshingano bafite nk’ababyeyi nka Nyiramasuhuko Paulina wabaye Minisitiri ushinzwe imibereho y’umuryango no gushyigikira abagore, bakica abantu, barimo ababyeyi n’abana nk’ababo, dore ko bari bararemye amatsinda arimo Interamwete.
Yanashimiye abandi bagore batabariye u Rwanda bafatanyije n’Inkotanyi mu guhagarika Jenoside, abazize ukuri bahanganye n’abakoraga Jenoside nka Uwiringiyimana Agatha n’abagaragaje impuhwe, bagahisha abahigwaga.
Depite Uwineza yakomeje abasaba Abanyarwanda gushyira imbaraga mu guharanira imbere heza h’u Rwanda, banarwanya ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse no guhangana n’abayipfobya.
Yibukije ababyeyi ko bafite inshingano yo kurera neza abo babyara, kuko abishe Abatutsi muri Jenoside bakuye urwango mu nyigisho mbi bahawe n’ababareze.
Ibikorwa byo Kwibuka Jenoside by’umwihariko abagore n’abana, bitegurwa n’abanyamuryango b’ihuriro ry’Abanyarwandakazi bari mu Nteko Ishinga Amategeko, FFRP, Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango n’Inama y’Igihugu y’Abagore.







TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!