00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kwibuka abagore n’abana ni ikindi gihamya ko Jenoside yateguwe - Depite Uwineza

Yanditswe na Theodomire Munyengabe
Kuya 5 May 2025 saa 07:09
Yasuwe :

Visi Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, Uwineza Béline, yatangaje ko kwibuka abana n’abagore mu buryo bwihariye bituma bahabwa agaciro kuko bishwe nabi, ariko bikanavamo amasomo n’ibihamya ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yateguwe koko.

Yabitangaje ku wa 4 Gicurasi 2025, ku Ibambiro mu Murenge wa Kibirizi mu Karere ka Nyanza, mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 abagore n’abana bishwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ku Ibambiro by’umwihariko, hibutswe abagore n’abana basaga 400 bahiciwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Depite Uwineza yagaragaje ko kwibuka by’umwihariko abagore n’abana bihamya ko Jenoside yabayeho kandi yari igamije kurimbura Abatutsi.

Ati “Kwibuka abagore n’abana byihariye bituma tubaha agaciro kuko bishwe nabi, ariko bikanavamo amasomo n’ibihamya ko Jenoside yateguwe. Ibi bibi byose twumvise bakorewe bishimangira ko icyari kigamijwe kwari ukurimbura icyitwa Umututsi. Kubibuka kandi bidufasha no kwiga ko abayikoze bari bataye ubumuntu.”

Yagaye abagore batatiye inshingano bafite nk’ababyeyi nka Nyiramasuhuko Paulina wabaye Minisitiri ushinzwe imibereho y’umuryango no gushyigikira abagore, bakica abantu, barimo ababyeyi n’abana nk’ababo, dore ko bari bararemye amatsinda arimo Interamwete.

Yanashimiye abandi bagore batabariye u Rwanda bafatanyije n’Inkotanyi mu guhagarika Jenoside, abazize ukuri bahanganye n’abakoraga Jenoside nka Uwiringiyimana Agatha n’abagaragaje impuhwe, bagahisha abahigwaga.

Depite Uwineza yakomeje abasaba Abanyarwanda gushyira imbaraga mu guharanira imbere heza h’u Rwanda, banarwanya ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse no guhangana n’abayipfobya.

Yibukije ababyeyi ko bafite inshingano yo kurera neza abo babyara, kuko abishe Abatutsi muri Jenoside bakuye urwango mu nyigisho mbi bahawe n’ababareze.

Ibikorwa byo Kwibuka Jenoside by’umwihariko abagore n’abana, bitegurwa n’abanyamuryango b’ihuriro ry’Abanyarwandakazi bari mu Nteko Ishinga Amategeko, FFRP, Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango n’Inama y’Igihugu y’Abagore.

Bamwe mu banyamuryango ba FFRP bunamira abana n'abagore biciwe ku Ibambiro
Abagore n'abana 454 bibutswe, baturwa indabo mu rwego rwo kubaha icyubahiro bambuwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Abana bunamiye bagenzi babo bishwe, banabatura indabo
Depite Uwineza Béline ubwo yashyiraga indabo ku mva iruhukiyemo abagore n'abana 454 biciwe ku Ibambiro
Mu kwibuka abagore n'abana, abana bahawe urubuga kugira ngo bigiremo amateka
Abo mu nzego zitandukanye bari bitabiriye iki gikorwa
Umuyobozi w'Agateganyo w'Akarere ka Nyanza, Kajyambere Patrick, yagaragaje ko Jenoside yakorewe Abatutsi yari iteye ubwoba

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .