Izi mpunzi zivuga ko zahunze intambara, zakirwa neza mu Rwanda ariko ngo ubuzima bw’ubuhunzi butaruta ubw’iwabo aho zanyazwe amatungo n’amasambu byazifashaga kwibeshaho.
Uwitwa Rutebuka Jules yagize ati “Nk’abavandimwe bacu bari mu nkambi babayeho nabi kubera ko no kubona umwenda wo kwambara biba ari imibare igoye kuko ibyo bagenerwa ntibibasha kubatunga mu buryo buhagije. N’abari ahandi hatandukanye ntiborohewe kuko iyo utari iwanyu, ntuba uri iwanyu”.
Undi witwa Nkurunziza Amoni na we ati “Iyo uri impunzi n’imitekerereze yawe iba isa n’aho bayifungiranye, ntiyaguka nk’uko ubishaka. Nk’ubu twari dufite amashyo menshi, ubu barayanyaze ariko kandi n’uwaragira ntiyabona aho aragira kuko ibikingi twari dufite byose na byo nta bihari. Nta burenganzira dufite bwo kugura icyo dushatse ngo tugikorere iwacu. Ubwo burenganzira utabufite se urumva uba ufite iki?”
Nkurunziza yakomeje avuga ko kuba bamwe muri izi mpunzi bagenda bahabwa ubuhungiro mu bihugu byiganjemo iby’i Burayi na Amerika zibona ari ugutatanya amaboko y’abanegihugu no kubambura uburenganzira ku gihugu cyabo.
Ati “Kuba abantu benshi bategereye aho ikibazo kiri ni ikibazo kuko gutanga igisubizo uri kure ntabwo bingana no gutanga igisubizo uri hafi. Ni amaboko tuba tubuze kuko abantu baba bari kure nubwo hari ibyo bakora byiza bishimwa ariko baba bigizwa kure ya gakondo kandi nta kintu kingana na yo.”
Umusesenguzi muri politiki, Nzeyimana Alexis, asanga kwemera ikibazo kwa RDC ikagifata nk’icyayo ari byo byaba umuti urambye ku Banyekongo bahunze.
Yagize ati “Congo igomba kwemera ko iki kibazo ari icyayo, abandi bo hanze bakaza baje kuyifasha. Kubyemera bigaragazwa no kuba abantu bose bitwaje intwaro hariya ari abagizi ba nabi. Niba bita M23 abagizi ba nabi, nibafate za FDLR, CODECO, Mai-Mai na Wazalendo nk’abagizi ba nabi kandi babarwanye. Nba badafite imbaraga babe ari bwo bitabaza ibihugu by’Akarere cyangwa andi amahanga.”
Nzeyimana avuga ko RDC nitagira icyo ikora, ishobora kuzahura n’ikibazo cy’impunzi zishobora guhaguruka zikarwanira uburenganzira bwazo kuko ubu iki gihugu kivuga ko nta mpunzi zigomba gutaha mu bice byigaruriwe.
Mu Rwanda, ubu habarirwa impunzi zose hamwe zirenga 130.000 zirimo izirenga 82.000 z’Abanyekongo barimo 13.000 bahungiye muri iki gihugu kuva mu 2023.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!