Uyu munsi utegurwa hashingiwe ku Masezerano y’Umuryango w’Abibumbye agamije kurwanya ruswa (UNCAC), uzabanzirizwa n’icyumweru cyavuye tariki ya 30 Ugushyingo kuzageza ku ya 9 Ukuboza 2024.
Muri uyu mwaka, gifite insanganyamatsiko yibanda cyane ku rubyiruko cyane ko u Rwanda ari na bo baturage benshi rufite. Igira iti "Dufatanye n’Urubyiruko mu kurwanya ruswa; Dutegure inyangamugayo z’ejo hazaza."
Binyuze mu Muganda Rusange wabaye ku wa Gatandatu, tariki ya 30 Ugushyingo, Umuvunyi Mukuru, Nirere Madeleine na Meya w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, batangije iki cyumweru, basaba abaturage kugira uruhare rufatika mu bikorwa biteganyijwe mu cyumweru cyahariwe kurwanya ruswa.
Ni icyumweru kizarangwa n’ibikorwa bitandukanye birebana n’ubukangurambaga mu kurwanya ruswa, intego nyamukuru ikaba gukomeza guteza imbere ubunyangamugayo cyane cyane mu rubyiruko.
Ibikorwa biteganyijwe muri iki cyumweru bizasorezwa kuri Stade ya Muhanga yo mu Karere ka Muhanga.
Ibi bikorwa byose bijyanye n’lcyerekezo 2050, aho u Rwanda rwiyemeje kuba mu bihugu bya mbere ku Isi birwanya ruswa.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!