00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubumwe no kunoza imitangire ya serivisi: Ibyo Muzungu wahawe kuyobora Karongi ashyize imbere

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 19 November 2024 saa 10:55
Yasuwe :

Muzungu Gerard uherutse kugirwa Umuyobozi w’Agateganyo w’Akarere ka Karongi asimbuye Mukase Valentine, yagaragaje ko agiye gushyira imbere ibikorwa byo kubungabunga ubumwe n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda ndetse no kunoza imitangire ya serivisi.

Muzungu yagizwe umuyobozi w’Akarere nyuma y’aho Mukase Valentine wari umaze amezi 11 ayobora ako Karere, uwari Umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu, Niragire Theophile, ndetse na Dusingize Donatha wari Perezida w’Inama Njyanama, banditse begura kuri izo nshingano, bikemezwa n’inama idasanzwe y’Inama Njyanama yateranye ku wa 15 Ugushyingo 2024.

Ku wa 16 Ugushyingo 2024, ni bwo ku biro by’Akarere habereye umuhango w’ihererekanyabubasha hagati y’abo bayobozi n’ababasimbuye mu nshingano by’agateganyo.

Mu kiganiro yagiranye n’Umunyamakuru, Hakuzwumuremyi Joseph, Gerard Muzungu, wagizwe Meya w’Agateganyo w’Akarere ka Karongi yavuze uko mu Karere bamwakiriye ndetse n’ibyo ashyize imbere byihutirwa.

Yagize ati “Ni ahantu heza, hafite ejo hazaza heza cyane cyane ku bijyanye n’ubukerarugendo, ubona ko ari akarere keza cyane ariko nanone harimo ibyo gukora byinshi. Navuga bijyanye n’ihame na politiki igihugu cyacu kigenderaho ijyanye n’imibanire cyane cyane kubungabunga ubumwe bw’Abanyarwanda n’ubudaheranwa.”

Yagaragaje ko hakurikijwe ibimaze iminsi bivugwa muri ako Karere bijyanye n’ibibazo bishingiye ku ngengabitekerezo ya Jenoside yakorewe Abatutsi, yiteguye gushyira imbaraga mu bikorwa bigamije guhangana nayo.

Ati “Ngira ngo nkuko na we ubizi hamaze iminsi hagaragaramo ibibazo by’ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe Abatutsi, si ho honyine n’ahandi birahari. Nubwo hari intambwe nini yatewe, haracyari ibisigisigi bikigaragaramo. Ako ni akazi nk’inzego z’ibanze tugomba gukora dufatanyije n’abaturage kugira ngo tugere ku nzira nziza yo kubaka ubumwe n’ubudaheranwa.”

Yakomeje ashimangira kandi ko uretse ibyo kubaka ubumwe n’ubudaheranwa, hari ibindi bikorwa byinshi birimo ibigamije iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage n’ubukungu bw’akarere.

Ati “Ibindi ni ibizamura imibereho n’ubukungu bw’abaturage b’aka Karere kuko imibereho myiza, ubukungu buteye imbere bw’Akarere bigira uruhare mu gutuma abaturage bahatuye bishima bakanyurwa n’uko babayeho. Karongi ni ahantu heza ariko haracyari akazi kenshi ko gukora, kugira ngo bwa bwiza tubona mu ishusho no mu cyerekezo bubashe kugerwaho.”

Yagaragaje ko abakozi bamwakiriye neza, bakamugezaho ishusho y’uko akarere gahagaze ndetse bakanigira hamwe ingamba zafatwa mu guharanira iterambere ryako.

Ati “Twarebeye hamwe ingamba twafata ngo ibiri inyuma bigende neza kandi icyuho cyagaragaye cye kuzongera kugaragara ukundi, kugira ngo dufatanyirize hamwe ntihagire igikorwa na kimwe kidindira muri aka Karere, abaturage bishime ko turi abakozi babo.”

Yagaragaje ko nta cyuho kijya kibaho mu buyobozi ashimangira ko nubwo abakozi benshi muri ako karere basezeye ku nshingano bari bafite bitazabuza ko imirimo ikomeza gukorwa na serivisi igatangwa.

Ati “Nta cyuho kijya kibaho mu buyobozi kandi hari abantu, n’ubu twamaze kugira abo dushyiramo by’agateganyo bagomba gutanga serivisi kuko serivisi hava izuba, hagwa imvura, yaba n’ijoro no ku manywa serivisi ku muturage igomba gutangwa kandi igatangwa neza.”

Yemeza kandi ko bagiye gukora n’inzego zitandukanye kugira ngo abakozi bakenewe bashakwe ku buryo bitazabuza abakenera serivisi runaka kuzibona.

Yashimangiye ko ibyo ashyize imbere ari ukureba ahari icyuho cyangwa intege nke mu mutangire ya serivisi kugira ngo abaturage b’akarere babashe kubona serivisi uko bikwiye.

Yasabye abaturage kugira uruhare muri ibyo bikorwa cyane ko ari ingenzi mu izo gahunda zibakorerwa kuko nabo ari abafatanyabikorwa mu byo ubuyobozi bushyize imbere.

Muzungu Gerald yigeze kuyobora Akarere ka Kirehe arangiza manda ebyiri, bisobanuye ko amenyereye imiyoborere y’inzego z’ibanze.

Ubwo Muzungu Gerard yahererekanyaga ububasha n'uwo yasimbuye mu muhango witabiriwe na Guverineri w'Intara y'Uburengerazuba Dushimimana Lambert

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .