00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kuba M23 ikomeza gufata ibice, ntibyabazwa twebwe- Ndayishimiye w’u Burundi

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 25 March 2025 saa 11:43
Yasuwe :

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yatangaje ko kuba abarwanyi b’umutwe witwaje intwaro wa M23 bakomeje gufata ibice byo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bitabazwa abasirikare b’igihugu cye.

Hashingiwe ku masezerano yashyizweho umukono muri Kanama 2023, u Burundi bwohereje mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru ingabo zirenga ibihumbi 10 zo gufasha RDC kurwanya M23 yasatiraga imijyi ya Sake na Goma.

Abarwanyi ba M23 bakomeje gufata ibice byo muri Kivu y’Amajyaruguru na nyuma y’aho Ingabo z’u Burundi zinjiye muri iyi ntambara, ndetse bazirukanye muri iyi ntara yose muri Mutarama 2025.

Gufata Umujyi wa Minova muri Kivu y’Amajyepfo byatumye M23 itagorwa cyane no gufata Umujyi wa Goma na Sake kuko Ingabo z’u Burundi zo zari zamaze guhunga, uyu mutwe usigara uhangana n’Ingabo za RDC, FDLR, Wazalendo, abacanshuro b’Abanyaburayi n’ingabo z’umuryango wa Afurika y’Amajyepfo (SADC).

Ubwo Goma yafatwaga, Ingabo z’u Burundi n’iza RDC zari zavuye muri Kivu y’Amajyaruguru zarahiriye kurinda Umujyi wa Bukavu n’ahandi n’inkengero zawo, ariko na bwo M23 yazisanzeyo, ifata ibi bice muri Gashyantare 2025.

Kuva mu 2023 kugeza muri Gashyantare 2025, u Burundi bwari bumaze kohereza abasirikare barenga ibihumbi 10 mu Burasirazuba bwa RDC. Bamwe bafashwe mpiri, abandi baricwa, abandi barahunga. Mu bahunze harimo abafungiwe i Bujumbura bazira kwigumura ku babakuriye.

Mu kiganiro na BBC, Ndayishimiye yasobanuye ko yafashe icyemezo cyo gufasha Leta ya RDC kubera ko ingabo z’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) zanze kurwanya M23.

Yagize ati “Twari twarumvikanye ko haba ihagarikwa ry’intambara kandi ko hagize umutwe wubura intambara, duhita tuwutera. U Burundi aho bwari buherereye mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo twarabikoze. Ariko M23 yubuye imirwano, abari muri Kivu y’Amajyaruguru ntacyo bakoze.”

Abakuru b’ibihugu bya EAC barimo Yoweri Museveni wa Uganda na Dr. William Samoei Ruto wa Kenya, bari barohereje ingabo mu butumwa bw’uyu muryango muri RDC. Basobanuye ko zitari zishinzwe kurwanya M23, ahubwo ko zagombaga kujya zitambika impande zishyamiranye kugira ngo ibiganiro bibe mu mwuka mwiza.

Ibi byashimangiwe n’abari abayobozi b’izi ngabo, Gen Maj Jeff Nyagah na Gen Maj Alphaxard Muthuri Kiugu, bagaragaje ko bari barashoboye kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa RDC kuko ibice byari byarafashwe na M23 ari bo babigenzuraga.

Ndayishimiye wemera ko M23 yambuye Ingabo z’u Burundi n’iza RDC ibice byinshi, yasobanuye ko mu masezerano y’ubufatanye ibihugu byombi byagiranye, bumvikanye ko Abanye-Congo ari bo bagomba kugira uruhare runini muri iyi ntambara.

Yagize ati “Turi mu masezerano yo gufashanya mu by’umutekano. Ariko twagiye gufasha. Igikorwa nyamukuru n’icy’igisirikare cya Congo. Twajyanyeyo abasirikare bake bo gufasha kuko abandi dukeneye ko bakomeza kurinda umutekano w’igihugu, abandi bari mu bundi butumwa butandukanye.”

Perezida w’u Burundi yasobanuye ko ku bw’iyi mpamvu, u Burundi budakwiye kubazwa impamvu abarwanyi ba M23 bakomeza gufata ibindi bice, ati “Rero kuba M23 ikomeza kwigarurira utundi duce, ntibyabazwa twebwe.”

Ndayishimiye yagaragaje ko mu gihe Leta ya RDC n’abafatanyabikorwa bari bakomeje gutsindwa iyi ntambara, yasabye Perezida Félix Tshisekedi kugirana ibiganiro bitaziguye n’abafite uruhare muri iyi ntambara bose kugira ngo bashakire hamwe igisubizo.

Ubwo RDC n’u Burundi byagiranaga amasezerano y’ubufatanye mu bya gisirikare, Ndayishimiye yishyuwe miliyoni 2 z’Amadolari ya Amerika. Buri musirikare w’u Burundi yari kuzajya ahembwa Amadolari atari munsi ya 5000, ariko abenshi bakomeje guhabwa umushahara usanzwe nk’abakorera mu gihugu cyabo.

Ingabo z'u Burundi zagiye muri Kivu y'Amajyaruguru kurwanya M23 zaratsinzwe
Ndayishimiye yavuze ko yasabye Tshisekedi kuganira n'abafite uruhare mu ntambara yo mu burasirazuba bwa RDC

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .