Komisiyo ya UNESCO yiyemeje gushyigikira imishinga y’abanditsi b’ibitabo mu Rwanda

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 19 Kanama 2020 saa 08:10
Yasuwe :
0 0

Komisiyo y’Ishami rya Loni rishinzwe Uburezi, Ubumenyi n’Umuco (UNESCO) mu Rwanda yiyemeje guteza imbere abanditsi b’ibitabo mu gihugu ishyigikira imishinga yabo y’iterambere no kuzamura umuco wo kwandika no gusoma mu Banyarwanda.

Byatangajwe kuri uyu wa Gatatu ubwo hasinywaga amasezerano y’imikoranire hagati y’Urugaga rw’Abanditsi mu Rwanda (Rwanda Writers Federation) na Komisiyo ya UNESCO mu Rwanda.

Aya masezerano y’imikoranire agamije guhuza imbaraga rizageza ku iterambere ry’umuco wo kwandika no gusoma ibitabo mu Rwanda.

Hategekimana Richard ukuriye Urugaga rw’Abanditsi mu Rwanda yavuze ko aya masezerano azarufasha kurushaho guteza imbere ubwanditsi bw’ibitabo mu Rwanda n’imibereho myiza y’abanditsi muri rusange.

Yavuze ko hazibandwa ku guhugura abanditsi, gutera inkunga ibitabo by’abanditsi, gufatanya gukora imishinga iteza imbere abanditsi no gufatanya guteza imbere umuco wo kwandika no gusoma ibitabo.

Umunyamabanga Mukuru wa Komisiyo ya UNESCO mu Rwanda, Mutesa Albert, yavuze ko aya masezerano azabafasha gukorana n’Urugaga rw’Abanditsi cyane cyane mu guteza imbere umuco nk’imwe mu nshingano z’umuryango ahagarariye.

Urugaga rw’Abanditsi mu Rwanda rwashyizweho ngo ruhurize hamwe abanditsi b’ibitabo mu Rwanda kandi rushakire hamwe imishinga yabafasha guteza imbere ubwanditsi bwungukira ababukora.

Urugaga rugizwe n’imiryango irimo Rwanda Writers Organization, Rwanda Authors for Change Organization na Rwanda Young Writers Organization.

Hategekimana Richard ukuriye Urugaga rw'Abanditsi mu Rwanda, yavuze ko aya masezerano azafasha Urugaga rw'Abanditsi kurushaho guteza imbere ubwanditsi bw’ibitabo mu Rwanda
Umunyamabanga Mukuru wa Komisiyo ya UNESCO mu Rwanda, Mutesa Albert yavuze ko nk'urwego rugamije guteza imbere umuco, gukorana n'abanditsi ari uburyo bwiza bwo kuwuteza imbere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .