Aba Bashinwa bivugwa ko bafatanywe udupaki 10 twa zahabu n’amadolari ya Amerika ibihumbi 800 bari babitse mu mufuka, nk’uko ubuyobozi bw’iyi ntara bwabisobanuriye itangazamakuru kuri uyu wa 4 Mutarama 2025.
Bafashwe nyuma y’ibyumweru bibiri ubu buyobozi bufashe abandi 17 bashinjwaga gucukura amabuye y’agaciro muri Kivu y’Amajyepfo mu buryo bunyuranyije n’amategeko, gusa bo bararekuwe hashingiwe ku ibwiriza ryatanzwe n’ubuyobozi bukuru bw’igihugu.
Ubwo Guverineri wa Kivu y’Amajyepfo, Jean-Jacques Purusi, yamenyaga ko aba Bashinwa bafunguwe, bagasubira iwabo, yatangaje ko byamubabaje, asobanura ko bagombaga kwishyura igihugu cyabo miliyoni 10 z’Amadolari zingana n’umutungo batwaye.
Ubwo Guverineri Purusi yajyaga ku buyobozi muri Kamena 2024, yatangiye imikwabu mu birombe by’amabuye y’agaciro muri iyi ntara, agamije guhagarika abakora ubucukuzi mu buryo bunyuranye n’amategeko.
Gusa bamwe bavuga ko ibi bikorwa byo gufunga abanyamahanga bakorera mu Bushinwa, bishobora kuba bifitanye isano na gahunda ya bamwe mu bayobozi ba Congo, bifuza kugaragaza abanyamahanga nk’intandaro y’inyerezwa ry’umutungo n’ubukene buri mu baturage, kugira ngo birinde ko abaturage bazabarega kubangiriza umutungo.
Muri make, abanenga iyi gahunda bavuga ko uburyo abanyamahanga bafatwamo bidaca mu mucyo, ntihabeho kugenzura neza abashinjwa ibyaha, iperereza ku buryo ibyo byaha byakozwe n’abo barikoranye ntirikorwe, bityo ntihatangwe ubutabera bunoze.
Bamwe bavuga ko iyi gahunda ishobora kuzarushaho kugira uruhare mu gukumira ishoramari rituruka mu mahanga mu birombe bya Congo, kuko abarikora bahohoterwa, kandi ntibahabwe uburenganzira bukwiriye.
Ubuyobozi bwa Congo bwakunze kunengwa ibirimo ruswa no kunyereza umutungo w’igihugu, gusa bugashinjwa guhisha ibyo bikorwa binyuze mu kubyegeka ku bandi, mu rwego rwo kwirinda kwikururira umujinya w’abaturage.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!