00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kisoro: Uwari ushyigikiwe na Perezida Museveni yatsinzwe amatora ku Budepite

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 15 November 2024 saa 01:50
Yasuwe :

Umukandida ku mwanya w’umudepite uhagararira akarere ka Kisoro mu Nteko Ishinga Amategeko ya Uganda, Rose Kabagyeni, yatsinzwe n’umukandida wigenga, Grace Akifeza Ngabirano.

Akifeza yabanje guhatana na Kabagyeni ku mwanya w’umukandida uzahagararira ishyaka NRM muri aya matora. Ubwo yatsindwaga, ni bwo yafashe icyemezo cyo guhatana nk’umukandida wigenga.

Icyemezo cya Akifeza cyaciye abanyamuryango ba NRM mo ibice, bamwe bahitamo kumushyigikira, abandi bashyigikira Kabagyeni.

Tariki ya 12 Ugushyingo 2024, Perezida Yoweri Kaguta Museveni usanzwe ari Umuyobozi Mukuru wa NRM yagiye i Kisoro, aha Kabagyeni ibendera ry’ishyaka nk’imenyetso cy’uko ashyigikiwe.

Icyo gihe Perezida Museveni yanamaganye gucikamo ibice byavugwaga muri NRM, asobanura ko iyo amadini n’amoko byivanze muri politiki, biba byahindutse uburozi bushobora koreka igihugu.

Uyu Mukuru w’Igihugu yasabye umunyapolitiki Dr Philemon Mateke (ni umunyamuryango wa NRM) wari ushyigikiye Akifeza, Musenyeri Godfrey Mbitse wo mu itorero Angilikani na Callist Rubaramira wo muri Kiliziya Gatolika ko bakemura iki kibazo.

Nyuma y’amatora yabaye kuri uyu wa 14 Ugushyingo, Komisiyo y’amatora ya Uganda yatangaje ko Akifeza yagize amajwi 50.459, akurikirwa na Kabagyeni wagize 44.982, Zubedi Sultana Salim wo mu ishyaka NUP agira amajwi 903.

Akifeza yatangaje ko intsinzi ye yatangiriye ku gutsindirwa mu matora ya NRM yo guhitamo umukandida uzayihagararira, aboneraho gusaba imbabazi abo yaba yarababaje mu gihe cyo kwiyamamaza.

Yagize ati “Gutsindwa kwanjye mu bikorwa bibanziriza amatora byo muri NRM ni ko kwabaye intangiriro y’intsinzi yanjye. Ndasaba imbabazi niba hari uwo nababaje mu gihe cyo kwiyamamaza.”

Umuyobozi wa Komisiyo y’amatora ya NRM, Dr Tanga Odoi, yatangaje ko intsinzi ya Akifeza ntaho itandukaniye n’iy’ishyaka, nubwo yafashe icyemezo cyo kwitandukanya na ryo bitewe n’amatora.

Dr Tanga yashimangiye ko politiki ishingiye ku madini n’amoko ari ikibazo, agaragaza ariko ko NRM yiteguye kuyirwanya kuko iyo indwara imaze kuboneka, ibonerwa n’umuti.

Akifeza ni we watsinze amatora y'umudepite uhagararira Kisoro mu Nteko Ishinga Amategeko
Kabagyeni washyigikiwe na Perezida Museveni yatsinzwe aya matora

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .