Uyu mugabo witwa Ntirivamunda Elie, ufite imyaka 40 y’amavuko yari atuye mu gace ka Kamonyi muri Kisoro, icyakoze ubuyobozi busobanura ko butari bumuzi nk’umuturage w’aho bitewe no kuba atari yaribaruje.
Radio Boona yatangaje ko uyu mugabo yasangiraga mu kabari n’umukobwa we wari wagiye kumusura nyuma y’igihe kinini batabonana, kuri uyu wa 29 Nzeri 2024.
Mu ifunguro aba bombi basangiye harimo inyama, ubwo Ntirivamunda yayitamiraga, iramuniga, iramwica.
Uyu mukobwa usanzwe ari umunyeshuri yagaragaje ko yashenguwe n’urupfu rw’umubyeyi we bataherukanaga. Ati “Nashenguwe no kubona data yapfuye. Twari twongeye guhura, anjyana ku kabari, angurira ifunguro.”
Abaturage bavuze ko Ntirivamunda wari uzwi nka ‘Akanovera’ yari asanzwe ari umukiriya uhoraho w’akabari k’uwitwa Hamis Bakunda.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!