00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kirehe: Uburyo kuhira urutoki byakungahaje Niyonteze wahoze atunzwe no gusabiriza

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 22 July 2022 saa 11:53
Yasuwe :

Niyonteze Julienne ufite imyaka 45 ni umugore w’abana batanu utuye mu Mudugudu wa Gitoma, mu Kagari ka Mushongi, mu Murenge wa Mpanga mu Karere ka Kirehe, akaba ahinga urutoki kuri hegitari.

Ni umugore wahoze abayeho nabi nyamara afite isambu nubwo itari nini, bitewe n’izuba ryinshi ryakunze kuva cyane muri aka gace, yumvaga nta kintu na kimwe yahahinga ngo gitange umusaruro wamuteza imbere nk’abandi.

Uko imyaka yicuma Leta yagiye ishora mu bikorwa byo kuhira muri aka Karere cyane cyane mu mirenge ya Nasho, Mpanga, Nyamugari na Mahama, ahari ibikorwa byo kuhira hagamijwe gufasha abaturage bahatuye.

Niyonteze avuga ko ubwo yabonaga amahirwe yo kuhira, abikesha izi gahunda za Leta, ari bwo yatangiye guhinga urutoki.

Ati “Mbere niberaga mu nzu ya nyakatsi mbayeho mu buzima bugoye bwo kwirirwa nsabiriza, nyuma hari abantu baje hano batubwira ko ikiyaga duturiye twakibyaza umusaruro, bangiriye inama yo guhinga urutoki nkajya nuhira nkoresheje ayo mazi. Bampaye imashini yuhira ntangira ngerageza urutoki, ruza gufata rutangira no kumpa umusaruro.”

Uyu mugore avuga ko kuri ubu atagica inshuro kuko yaje no guhabwa inka itangira kumuha ifumbire ashyira mu rutoki rwe, akanarwuhira ku buryo nyuma y’imyaka mike yahise atangira kubona inyungu ziri hejuru cyane, aho buri kwezi yinjiza nibura ibihumbi 300 Frw.

Ati “Ubu abana banjye bariga neza nkabishyurira, niyubakiye inzu mbanamo n’abana banjye. Uko ndi kuri ubu biranshimishije, ntabwo mbayeho nabi kuko nibura mu kwezi kumwe mbona ibihumbi 300 Frw by’ibitoki ngurisha.”

Yashimiye Leta igenda irushaho kumushakira amahugurwa amufasha mu kumenya byinshi mu guhinga urutok, ku buryo mu minsi iri imbere azongera ubuso aruhingaho ari nako arushaho gutanga akazi ku bandi baturage.

Hegitari y’urutoki ahinga ibarizwamo Ibitoki byengwa, ibiribwa ndetse n’ibitoki by’imineke. Kubera Kurwuhira, urutoki rwe ruhora rumuha umusaruro buri kwezi.

Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, Rangira Bruno, avuga ko mu Karere ka Kirehe kuri ubu hari amahirwe agaragara azatuma abaturage bazamura umusaruro bitewe n’ibikorwa byo kuhira biri kuhashyirwa, akabasaba kuyakoresha neza bakarushaho kwiteza imbere.

Kuri ubu mu Karere ka Kirehe ubuso bwuhirwa ni hegitari 3754, mu gihe mu myaka itanu ishize hegitari zuhirwaga zitanageraga kuri 100.

Kuri ubu hari ubuso buri gutegurwa kuhirwa burimo hegitari 824 ziri mu Murenge wa Mpanga, hegitari 1752 ziri muri Mahama1 na hegitari 2669 ziri muri Mahama2, biteganyijwe ko mu gice cya kabiri cy’uyu mushinga hazuhirwa hegitari zirenga ibihumbi 10.

Niyonteze Julienne ufite imyaka 45 ni umugore w’abana batanu winjiza ibihumbi 300 Frw akesha urutoki
Uyu mugore avuga ko ibanga yakoresheje ari ukuhira urutoki rwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .