00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kirehe: Abakora uburaya bahuguwe ku mategeko abarengera

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 7 Gicurasi 2021 saa 01:14
Yasuwe :
0 0

Abakora uburaya bibumbiye muri koperative Tugaruke mu Nzira ikorera mu Karere ka Kirehe beretswe uburyo bajya bifashisha amategeko abarengera mu gihe bahohotewe, bagaragaza ko batari bazi ko amategeko na bo ajya abibuka.

Ibi babyeretswe kuri uyu wa Kane ubwo basobanurirwaga itegeko ryemerera abagore n’abakobwa gukuramo inda mu gihe byaba byemejwe na muganga hashingiwe ku mpamvu zagaragajwe zemerera umuntu gukuramo inda.

Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano mu Rwanda mu ngingo yaryo 125, ivuga ko kutaryozwa icyaha cyo gukuramo inda bibaho iyo byakozwe kubera impamvu zirimo kuba uwakuriwemo inda yarakoreshejwe imibonano mpuzabitsina ku gahato, kuba uwakuriwemo inda yarayitwaye nyuma yo kubanishwa n’undi nk’umugore n’umugabo ku gahato, kuba yaratewe inda n’uwo bafitanye isano rya hafi kugera ku gisanira cya kabiri, kuba inda ibangamiye ubuzima bw’utwite cyangwa ubw’umwana atwite.

Mu cyiciro cya kabiri cy’abantu basambanywa ku gahato harimo n’abakora umwuga w’uburaya abenshi bakaba batarasobanukirwa n’amategeko kuburyo bagana abaganga bakabafasha mu gihe bahohotewe. Ibi bituma abenshi bakuramo inda mu buryo bwa magendu bamwe zikabahitana abandi zikabagiraho ingaruka ari nabyo umuryango wa HDI washingiyeho ubahugura ku kumenya amategeko n’uburenganzira bwabo.

Niyomubyeyi Ana uhagarariye abibumbiye muri koperative Tugaruke mu Zzira, iharanira kwiteza imbere bakikura mu buraya, yavuze ko iri tegeko kimwe n’andi asanzwe batari bazi ko abarengera.

Ati “ Ibijyanye n’iri tegeko ntabwo twari tubizi ariko ubu turarimenye hari icyo rigiye kudufasha. Hari abakora uyu mwuga bahura n’abagabo batandukanye bakemeranywa gukoresha agakingirizo ariko bikarangira atagakoresheje ugasanga bigiye kumubera bibi.”

Niyomubyeyi yavuze ko nyuma yo gutwara iyo nda atateguye usanga rimwe na rimwe hari n’igihe aba adafite aho arara, yamara gutwita bikamubera bibi kuburyo abyara wa mwana ari mu buzima bushaririye bwanatuma uwo mwana abaho nabi.

Ati “ Icyo iri tegeko rizadufasha ni uko mu gihe twahohotewe tuzajya tugana ibitaro tubonane n’umuganga adufashe tutarindiriye kujya kwivuza magendu.”

Umukobwa w’imyaka 20 utifuje ko amazina ye akoreshwa muri iyi nkuru watangiye uburaya afite imyaka 16, yavuze ko nabo bakunda gufatwa ku ngufu ariko ngo kuko baba basanzwe bazwi ko bakora uburaya kurega ababahohoteye ntibipfe koroha.

Yavuze ko ubwo bamenye ko amategeko nabo abarengera bagiye kujya barega ababahohotera.

Impuguke mu bijyanye n’ubuzima, akaba n’umujyanama mu muryango uharanira uburenganzira no guteza imbere ubuzima, HDI, Mporanyi Théobald, yavuze ko impamvu bahisemo kuganiriza abakora uburaya ari uko bari mu bantu bakunda guhohoterwa ariko ntibabimenye.

Ati “ Kubasobanurira ririya tegeko birabafasha cyane. Iyo urebye uyu mwuga bakora bari mu bahura n’ihohoterwa cyane kuko bahura n’abantu benshi bamwe bakanabahohotera bitwaje kuba baba basanzwe ari indaya.”

Yavuze ko uku guhohoterwa hari igihe gutuma atwita atabishakaga cyangwa atabyiteguye, uwo mwana akazavuka mu buryo butateguwe ku buryo hari n’ababata ku mihanda abandi bakarwaza imirire mibi.

Mporanyi yavuze ko kubasobanurira iri tegeko ndetse n’andi abarengera bizatuma bamenya ko nabo amategeko abarengera ahari ndetse ngo binagabanye kujya kwivuriza muri ba magendu.

Kuri ubu mu Mirenge ya Kirehe na Kigina habarurwa abakora uburaya barenga 250 babarizwa muri koperative ‘Tugaruke mu Nzira, abarenga 80 muri bo babana n’ubwandu bwa virusi itera SIDA.

Abakora uburaya mu Karere ka Kirehe bavuze ko batari bazi ko hari amategeko abarengera

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .