Kipharma yizihije imyaka 50 imaze itabara ubuzima bw’abanyarwanda (Amafoto)

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 15 Ugushyingo 2019 saa 02:05
Yasuwe :
0 0

Farumasi ya Kipharma, kuri uyu wa Kane yizihije imyaka 50 imaze igira uruhare mu guteza imbere urwego rw’ubuvuzi mu Rwanda no gushyigikira ibikorwa bigamije iterambere mu Rwanda.

Ibirori byo kwizihiza iyi myaka byabereye muri Serena Hotel ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane, hashimwa uruhare iyi farumasi yagize mu kubaka urwego rw’ubuzima mu Rwanda cyane cyane nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Farumasi ya Kipharma yatangiye gukorera mu Rwanda mu 1969, itangizwa n’umutaliyani Vittoro Davité ubwo yaguraga ibikorwa bya sosiyete Hatton & Cookson. Mu mwaka wa 1988, iyi sosiyete yabyaye andi mashami arimo Farumasi UNIPHARMA icuruza imiti ku barwayi bandikiwe na muganga mu buryo butaranguza, n’Ikigo AGROTECH gicuruza imiti y’ubuhinzi n’ubworozi.

Guhera mu 1995, umwaka umwe Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye, abana ba Vittoro barimo Giancarlo Davité uyobora Kipharma kuri ubu na Giovanni Davité, umuyobozi wungirije nibo batangiye kuyiyobora.

Nubwo iyo farumasi yaciye mu bibazo byinshi birimo ibyagwiririye u Rwanda nka Jenoside yakorewe Abatutsi, Umuyobozi Mukuru wayo Giancarlo Davité yavuze ko bishimiye umusanzu bamaze gutanga anasezeranya ko imbere ari heza kandi bateganya byinshi.

Ati “Twanyuze muri byinshi ariko twakomeje guhagarara, duharanira ubuzima bwiza bw’abanyarwanda binyuze muri serivisi dutanga. Intego ni ugukomeza kugeza abaturage bose babonye uburyo bworoshye bwo kubona imiti myiza kandi bitabagoye.”

Umuyobozi wungirije wa Kipharma, Giovanni Davité, yagarutse cyane ku mateka yatumye iyo farumasi ivuka, avuga ko ubundi yashinzwe nyuma y’imyaka itatu ababyeyi be Vittoro na Pierra bavuye muri Congo (ubu ni Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo).

Muri Congo, Vittoro yakoraga mu bya farumasi muri sosiyete Uniliver. Mu 1964 mu mujyi wa Stanleyville (Kisangani y’ubu) habaye akavuyo Vittoro arashimutwa, nyuma y’amezi atatu ararekurwa ari nabwo Unilever yahise imwohereza gukorera mu Rwanda kubw’umutekano we, ahatangiriza Kipharma mu 1969.

Umubyeyi wa Giovanni na Giancarlo ari we Pierra kuri ubu ufite imyaka 92, yashimiye abanyarwanda uburyo bababaniye neza, avuga ko urukundo bamweretse azakomeza kurubakunda.

Ati “Nishimiye ko ndi hano uyu munsi kuko nakiriwe neza n’abanyarwanda. Turacyari kumwe mwese, ndabakunda kuko nanjye mwankunze cyane.

Dr Zuberi Muvunyi, Umuyobozi Mukuru muri Minisante ushinzwe ibikorwa by’ubuvuzi yashimiye Kipharma uburyo yafashije u Rwanda kwiyubaka nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yagize ati “Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ibintu byose byatangiye kubakwa duhereye ku busa ariko Kipharma yari ihari. Bakomeje gukorana n’abandi mu kubaka iki gihugu mu rwego rw’ubuvuzi bwo gutanga imiti. Minisiteri y’ubuzima izakomeza gukorana na Kipharma kubera ko turi guteza imbere ubuvuzi bwifashishije imiti myiza kandi Kipharma ni intangarugero.”

Dr Zuberi yanashimye uruhare rwa Kipharma mu bindi bikorwa biba byateuywe na Minisiteri y’ubuzima, aho inshuro zose babasabye ubufasha babutanga kandi ku gihe.

Kipharma ni imwe muri farumasi amaze kubaka icyizere mu banyarwanda cyo itanga imiti yizewe kandi yemewe.

Uburyo imiti ibikwamo ni kimwe mu byo Kipharma ishimirwa dore ko iba yagiye itumizwa hirya no hino ku Isi

Ibirori byo kwizihiza imyaka 50 Kipharma imaze byabereye muri Serena Hotel
Abafatanyabikorwa batandukanye ba Kipharma bitabiriye ku bwinshi kwizihiza isabukuru y'imyaka 50 Kipharma imaze
Kipharma yijeje abitabiriye ko izakomeza kugira uruhare rugaragara mu iterambere ry'urwego rw'ubuzima mu Rwanda
Kipharma yashimiye abafatanyabikorwa bayo bayibaye hafi mu myaka yose imaze
Kwizihiza isabukuru ya Kipharma byabaye umwanya mwiza wo kuganira n'abitabiriye
Umuyobozi wungirije wa Kipharma, Giovanni Davité, yagarutse cyane ku mateka yatumye iyo farumasi ivuka, avuga ko ubundi yashinzwe nyuma y’imyaka itatu ababyeyi be Vittoro na Pierra bavuye muri Congo
Kipharma ni imwe muri farumasi amaze kubaka icyizere mu banyarwanda cyo itanga imiti yizewe kandi yemewe.
Aha Giancarlo (iburyo) yaganiraga n'umwe mu bitabiriye
Isabukuru y'imyaka 50 ya Kipharma wabaye umwanya wo kwishimira ibyo imaze kugeza ku banyarwanda
Abavuza umwirongi bari babukereye basusurutsa abitabiriye isabukuru ya Kipharma
Imbyino za kinyarwanda zifashishijwe mu gususurutsa abitabiriye
Umwe mu bitabiriye afata ifoto y'urwibutso rw'isabukuru y'imyaka 50 ya Kipharma
Umubyeyi wa Giovanni na Giancarlo ari we Pierra kuri ubu ufite imyaka 92, yashimiye abanyarwanda uburyo bababaniye neza, avuga ko urukundo bamweretse azakomeza kurubakunda
Pierra (hagati) n'abahungu be Giovanni na Giancarlo bakata umutsima bishimira ko Kipharma imaze imyaka 50
Hatanzwe n'umwanya abitabiriye isabukuru batombola impano
Dr Zuberi yanashimye uruhare rwa Kipharma mu bindi bikorwa biba byateuywe na Minisiteri y’ubuzima, aho inshuro zose babasabye ubufasha babutanga kandi ku gihe.
Umuyobozi Mukuru wayo Giancarlo Davité yavuze ko bishimiye umusanzu bamaze gutanga anasezeranya ko imbere ari heza kandi bateganya byinshi
Abitabiriye bishimiye ibyo Kipharma imaze gukora
Pierra w'imyaka 92, yavuze ko abanyarwanda bamugaragarije urukundo
Wabaye umwanya w'ibyishimo ku buyobozi bwa Kipharma, abakozi bayo, abafatanyabikorwa n'abakiliya bayo

Amafoto: Munyarugerero Gift


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .