00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kinshasa: Uhagarariye Uganda yatumijweho ngo asobanure amagambo Gen Muhoozi yavuze kuri Tshisekedi

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 19 December 2024 saa 07:40
Yasuwe :

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Thérèse Kayikwamba Wagner, yatumijeho umudipolomate uhagarariye Uganda i Kinshasa kugira ngo atange ibisobanura ku magambo Umugaba Mukuru w’ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba yavuze kuri Perezida Félix Tshisekedi.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya RDC yagize iti “Minisitiri Thérèse Kayikwamba Wagner kuri uyu wa 18 Ukuboza yatumijeho Chargé d’Affaires wa Uganda muri RDC, Bwana Matata Twaha Magara, kugira ngo atange ibisobanuro ku magambo Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Muhoozi Kainerugaba, yavuze kuri Perezida Tshisekedi.”

Gen Muhoozi tariki ya 17 Ukuboza 2024 yatangaje ko Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, ashakira amahoro uburasirazuba bwa RDC, ateguza ko ateganya gusura Tshisekedi kugira ngo amusabe amahoro.

Muri ubu butumwa Gen Muhoozi yamaze gusiba, yagize ati “Perezida Kagame ni umunyamahoro. Nzi neza ko yifuza amahoro muri RDC. Ndajya gusura mukuru wanjye Perezida Tshisekedi, musabe amahoro.”

Uyu musirikare yari amaze amasaha atangariza ku rubuga nkoranyambaga X ko mu 2025 azatangira kugaba ibitero ku “bacancuro b’abazungu” bakorera mu burasirazuba bwa RDC kandi ngo uwo mwaka uzarangira bose baramaze kwirukanwa. Ubu butumwa na bwo yarabusibye.

Ubutumwa bumwe bwagiraga buti “Ngiye kuburira inshuro imwe abacancuro bose b’abazungu bakorera mu burasirazuba bwa RDC. Guhera tariki ya 2 Mutarama 2025, tuzagaba ibitero ku bacancuro b’abazungu bose mu bice dukoreramo”, n’ubundi buti “Mu izina rya Yesu Kirisitu, Imana y’Abachwezi bose, nta mucancuro n’umwe uzasigara muri RDC mu mwaka utaha.”

Gen Muhoozi yatangaje ubu butumwa bwose nyuma y’aho Leta ya RDC yanze icyifuzo cy’u Rwanda na Angola cy’uko yaganira n’umutwe witwaje intwaro wa M23 kugira ngo bishakire hamwe igisubizo kirambye ku mutekano wo mu burasirazuba bwa RDC.

Uyu musirikare asanzwe ashyigikira impamvu yatumye abarwanyi ba M23 bafata intwaro (kurinda abasivili), akanagaragaza byeruye ko yiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya umutwe w’iterabwoba wa FDLR ushyigikiwe na Leta ya RDC.

Gen Muhoozi yatangaje ko azasura Perezida Tshisekedi, amusabe amahoro
Minisitiri Kayikwamba yasabye Chargé d’Affaires wa Uganda ibisobanuro ku magambo ya Gen Muhoozi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .