00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kinshasa: Minisitiri w’Ubutabera yifuza ko abanyereza umutungo bajya bicwa

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 7 January 2025 saa 05:35
Yasuwe :

Minisitiri w’Ubutabera wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Constant Mutamba, yatangaje ko yifuza ko abanyereza umutungo w’igihugu bakwiyongera ku rutonde rw’abakatirwa igihano cy’urupfu.

Hashingiwe ku cyemezo cya Guverinoma ya RDC cyo muri Werurwe 2024, abakatirwa igihano cy’urupfu barimo abahamywa icyaha cyo kugambanira igihugu, ubwicanyi n’ubujura bwitwaje intwaro.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa 6 Mutarama 2025, Minisitiri Mutamba, yasobanuye ko igihano cy’urupfu cyahagarika inyerezwa ry’umutungo w’igihugu.

Yagize ati “Nitumara gushyiraho ibiro by’ubushinjacyaha ku mari, tuzasaba ko abanyereza umutungo w’igihugu bashyirirwaho igihano cy’urupfu kugira ngo niba wibye amafaranga ya Leta, ukatirwe igihano cy’urupfu, wicwe.”

Inzego z’umutekano za RDC zikomeje guta muri yombi abo mu mutwe wa Kuluna bashinjwa gukorera ubujura bwitwaje intwaro mu mujyi wa Kinshasa. Bajyanwa muri gereza zicungiwe umutekano cyane, aho bategerereje kwicwa.

Minisitiri Mutamba yaciye amarenga ko aba bantu bazashyirirwaho igihano cy'urupfu nyuma yo gushyiraho ubushinjacyaha mu by'imari

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .