Yagize ati “Ndabamenyesha ko Ubushinjacyaha bwa FARDC kuri uyu wa 30 Mata bwasabye Sena ya Congo kwambura Senateri Joseph Kabila ubudahangarwa kugira ngo akurikiranweho ubugambanyi, kuba mu mutwe utemewe, ibyaha by’intambara n’ibyaha byibasiye inyokomuntu.”
Kabila yabaye Perezida wa RDC kuva mu 2001 kugeza mu 2019 ubwo yinjiraga muri Sena. Ubutegetsi bw’iki gihugu bumaze igihe bumushinja gukorana n’ihuriro AFC/M23 rigenzura ibice byinshi mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo.
Ubwo Kabila yageraga i Goma tariki ya 18 Mata 2025, Leta ya RDC yateguje ko igiye gufatira imitungo ye yose kuko ngo byari ikindi kimenyetso cy’uko akorana na AFC/M23 kuko uyu mujyi ugenzurwa n’iri huriro kuva mu mpera za Mutarama.
Ukorana bya hafi na Kabila, yasobanuye ko uyu munyapolitiki yagiye kwitabira ibiganiro by’amahoro bigamije gukemura ikibazo cy’umutekano muke cyugarije RDC.
Minisitiri Mutamba yasobanuye ko Kabila yagize uruhare mu bwicanyi bwakorewe mu burasirazuba bwa RDC, ashimangira ko uyu munyapolitiki ari umwe mu bashinze AFC/M23.
Uyu muyobozi yatangaje ko Kabila atagiye gukurikiranwa nk’uwabaye Umukuru w’Igihugu, ahubwo ko agiye gukurikiranwa nka Senateri, bityo ko ari yo mpamvu Sena yasabwe kumwambura ubudahangarwa.
Muri Werurwe 2025, Kabila yahakanye gukorana na AFC/M23, asobanura ko iyo aba akorana na yo, intambara yo mu burasirazuba bwa RDC iba yarafashe intera irenze iyo iriho ubu.
Ishyaka PPRD rya Kabila, ryatangaje ko nta kimenyetso cyerekana ko umuyobozi waryo w’icyubahiro yageze i Goma, kandi ko n’iyo yaba yaragiyeyo, bitaba bisobanuye ko akorana na AFC/M23.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!