00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kinshasa: Abasirikare bishe abapolisi babiri, bapfa amabandi

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 4 January 2025 saa 08:43
Yasuwe :

Abasirikare ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bari mu bikorwa byiswe ‘Opération Ndobo’ byo kurwanya amabandi mu mujyi wa Kinshasa, bishe barashe abapolisi babiri.

Abatuye muri uyu mujyi batangaje ko uguhangana hagati y’abasirikare n’abapolisi kumaze iminsi, kuko impande zombi zitumvikana ku buryo amabandi afatwamo.

Merveil Temene utuye mu gace ka Kisenso yatangarije ikinyamakuru Actualite ko akenshi bumva abasirikare n’abapolisi barasana, ndetse ngo bamwe byabateye ubwoba ku buryo iyo bwije, bajya kurara mu ngo za bene wabo, kure y’urusaku rw’amasasu.

Ku iraswa ry’aba bapolisi, Temene yagize ati “Abapolisi bashakaga kubanza kubahata ibibazo [amabandi], FARDC irasa abapolisi babiri bahise bapfa.”

Abaturage bavuga ko imwe mu mpamvu zituma habaho uku guhangana, ari ukuba abasirikare bagerageza gukumira abapolisi bafunga abaturage, bashingiye ku mpamvu zitumvikana zirimo ubuzererezi.

Hari uwagize ati “Aba basirikare bari kubuza abapolisi bamunzwe na ruswa kwambura abantu nijoro. Bafungwa abantu babashinja ubuzererezi, icyaha kiri mu mitwe yabo gusa.”

Opération Ndobo yatangiye mu mwaka ushize, hagamijwe kurwanya ibikorwa by’ubugizi bwa nabi bw’umutwe w’insoresore wa Kuluna, wiganjemo abatagira akazi n’ababaswe n’ibiyobyabwenge.

Abasirikare n'abapolisi bahurira mu bikorwa byo gufata amabandi i Kinshasa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .