Ubwo Perezida Tshisekedi yari mu mujyi wa Kisangani tariki ya 23 Ukwakira 2024, yatangaje ko Itegeko Nshinga ry’igihugu cyabo ryanditswe n’abanyamahanga, bityo ko rikwiye kuvugururwa n’Abanye-Congo.
Tshisekedi yagize ati “Itegeko Nshinga ryacu si ryiza. Ryandikiwe mu mahanga, ryandikwa n’abanyamahanga. Dukeneye Itegeko Nshinga rijyanye n’uko ibintu bihagaze.”
Uyu Mukuru w’Igihugu yateguje ko mu mwaka utaha azashyiraho Komisiyo y’abahanga bo mu ngeri zitandukanye, baziga ku mushinga wo kuvugurura iri tegeko kugira ngo ribe iry’Abanye-Congo.
Umunyamabanga Mukuru wa CENCO, Musenyeri Donatien Nshole, yatangarije Radio Okapi ko abepisikopi bo muri RDC banze umushinga wo guhindura Itegeko Nshinga ry’iki gihugu, kuko atari ryo ntandaro y’ibibazo by’Abanye-Congo.
Yagize ati “Ni icyemezo cya politiki ariko ku ruhande rw’itorero na sosiyete sivile tubarizwamo, dutekereza ko ari ikintu gikwiye gucibwa intege. Ntabwo izi mpaka kuri iyi ngingo zitangiye ubu, zatangiye mu mezi 10 ashize. Perezida arabizi ko ikibazo atari Itegeko Nshinga, ahubwo ni imibereho y’abaturage.”
Abanyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa RDC barimo Moïse Katumbi na Martin Fayulu bagaragaje ko biteguye kurwanya uyu mushinga, kuko ngo icyo Perezida Tshisekedi agambiriye ari ukwiyongeza manda.
Katumbi yagize ati “Ntabwo ikibazo kiri muri RDC gifite aho gihurira n’Itegeko Nshinga. Ni ikibazo cy’imiyoborere. Ni cyo gituma mvuga ko Félix Tshisekedi agomba kurangiza manda ye, akagenda. Nyuma y’ubutegetsi [bwe] hari ubuzima. Ibyo agomba kubimenya.”
Musenyeri Nshole yasabye Perezida Tshisekedi kwisubiraho, naho ngo nibitaba ibyo, umushinga wo guhindura Itegeko Nshinga ushobora guhungabanya RDC kurushaho.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!