Kigali: Polisi yafashe abasore bakoraga amafaranga

Yanditswe na IGIHE
Kuya 24 Gicurasi 2020 saa 07:46
Yasuwe :
0 0

Kuri sitasiyo ya Polisi ya Ndera mu karere ka Gasabo hafungiwe abasore babiri bafashwe mu bihe bitandukanye n’ahantu hatandukanye, bafatanwa amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 560 y’amiganano n’ibindi bikoresho bifashisha bayakora.

Umwe yafashwe tariki ya 21 Gicurasi 2020, afatirwa mu murenge wa Ndera mu karere ka Gasabo naho undi afatwa tariki ya 22 Gicurasi afatirwa mu murenge wa Gatenga mu karere ka Kicukiro.

Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali, Chief Inspector of Police (CIP) Marie Goretti Umutesi yavuze ko uwa mbere yafashwe amaze kwishyura umushoferi wa Taxi Voiture wari umutwaye. Amaze gufatwa nibwo yatanze amakuru y’aho akura ayo mafaranga.

CIP Umutesi yakomeje avuga ko ubwo abapolisi bafataga uwa kabiri bamusanganye amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 560 by’amiganano, ibihumbi 220.000 ataratunganywa neza ngo atangire gukoreshwa ndetse n’amapaki 29 y’impapuro zikase neza zikorwamo amafaranga y’amiganano.

Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali yashimiye umushoferi watanze amakuru bwa mbere akimara kwishyurwa ayo mafaranga y’amiganano. Yasabye n’abandi baturage kujya bihutira gutanga amakuru kandi bakajya babanza gushishoza igihe bahawe amafaranga amashya.

Yagize ati “Duhora dukangurira abaturage kujya babanza gushishoza igihe bahawe amafaranga mashya, hari abanyabyaha usanga bafite amafaranga y’amiganano. Uzajya asanga yahawe amafaranga y’amiganano ajye ahita atanga amakuru hakiri kare.”

Abafashwe bashyikirijwe urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Ndera kugira ngo bakurikiranirwe hamwe.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange Ingingo ya 269 ivuga ko Umuntu wese, ku bw’uburiganya wigana, uhindura amafaranga y’ibiceri cyangwa inoti akoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, ibyakwitiranywa nayo, impapuro zifite agaciro k’amafaranga y’igihugu zashyizweho umukono n’inzego zibifitiye ububasha, ziriho tembure yayo cyangwa ikirango cyayo, cyangwa izindi mpapuro zikoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, uzana cyangwa ukwiza mu Rwanda izo mpapuro n’izo noti azi ko ziganywe cyangwa ko zahinduwe, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi.

Iyo icyaha kivugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo gikozwe ku rwego mpuzamahanga, igihano kiba igifungo kirenze imyaka irindwi ariko kitarenze imyaka icumi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni zirindwi (7.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni icumi (10.000.000 FRW).


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .