Kigali: Mu mezi ane, abacuruzi basaga 260 bamaze gucibwa miliyoni 36 kubera kutubahiriza amabwiriza

Yanditswe na IGIHE
Kuya 18 Nyakanga 2020 saa 08:37
Yasuwe :
0 0

Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda (Minicom) yatangaje ko abacuruzi n’ibigo by’ubucuruzi bisaga 260 byo hirya no hino mu mujyi wa Kigali, bamaze gucibwa amande agera kuri miliyoni 36 Frw kubera kurenga ku mabwiriza agenga ubucuruzi.

Byatangajwe kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Nyakanga 2020 ubwo ibigo bine by’ubucuruzi byacibwaga amande ku mpamvu zo kutubahiriza amategeko, mu igenzura ryakozwe na Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda ku itariki ya 14 n’iya 15 Nyakanga 2020.

Ibyo bigo by’ubucuruzi byaciwe agera ku bihumbi 250 kubera kurenga ku mabwiriza. Ahanini abacibwa amande ni abafashwe bazamuye ibiciro no gukoresha iminzani itujuje ubuziranenge.

Minicom yaboneyeho gutangaza ko guhera tariki tariki ya 17 Werurwe 2020 kugeza ubu, imaze guhanisha abacuruzi n’ibigo by’ubucuruzi 266 mu mujyi wa Kigali amande angana na 36 760 000 Frw.

Ibigo by'ubucuruzi bitandukanye byagiye bicibwa amande kubera kurenga ku mabwiriza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .