Kigali: Imodoka yari itwaye amacupa yakoze impanuka umwe arapfa (yavuguruwe)

Yanditswe na Twarabanye Venuste
Kuya 9 Mata 2020 saa 08:16
Yasuwe :
0 0

Imodoka itwara inzoga yari itwaye amacupa arimo ubusa (amavide) yaguye ahazwi nko kuri Sonatubes mu ka Karere ka Kicukiro nyuma yo kunanirwa gukata mu masangano y’imihanda (rondpoint).

Byabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 8 Mata 2020 mu Karere ka Kicukiro.

Amakuru IGIHE ifite nuko haguyemo umuntu umwe wari ucunga ibyo imodoka itwaye, naho umushofeiri arakomereka.

Iyo modoka yavaga mu karere ka Nyagatare isubiye ku ruganda rwa Bralirwa mu karere ka Rubavu.

Ababonye iby’iyo mpanuka bavuze ko iyo modoka ya Bralirwa yari itwaye amacupa arimo ubusa yaguye nyuma y’uko umushoferi ananiwe kuyigenzura icy’inyuma kigahengama amacupa agasandara mu muhanda.

Ababonye iyo mpanuka bavuze ko Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda ryahise rihagera kugira ngo ayo macupa akurwemo umuhanda wongere kuba nyabagendwa.

Polisi y’u Rwanda imaze igihe ishishikariza abatwara ibiyabiziga kubahiriza amategeko y’umuhanda, bakoresha igenzura ry’ibinyabiziga byabo, kwirinda umuvuduko ukabije, kubahiriza ibyapa, kwirinda gutwara banyoye inzoga, kuvugira kuri telefone batwaye n’ibindi.

Amacupa yaguye mu muhanda biba ngombwa ko ufungwa gato ngo akurwemo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .