00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kigali: Imirongo yabaye amateka ku bakoresha imodoka rusange mu ngendo

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 10 January 2025 saa 08:12
Yasuwe :

Mu Nama y’Igihugu y’Umushyikirano ya 18 yabaye ku wa 27 na 28 Gashyantare 2023, Guverinoma yijeje kongera mu mihanda y’Umujyi wa Kigali imodoka zitwara abagenzi zisaga 300.

Byari biturutse ku buryo abagenzi hirya no hino mu Mujyi wa Kigali binubiraga ubuke bw’imodoka zibatwara, bwatumaga abantu batinda muri gare n’imirongo ikaba miremire ahategerwa imodoka.

Ni ikibazo cyagiraga ingaruka zikomeye ku bagenzi no ku bukungu bw’igihugu muri rusange kuko uko kumara amasaha menshi bategereje uburyo bwo kwerekeza ku kazi cyangwa kukavaho byagiraga ingaruka ku nzego zinyuranye z’imirimo.

Nyuma y’uko Leta ifashe icyemezo cyo kongera imodoka mu muhanda, ibigo bitwara abagenzi mu buryo bwa rusange byaguze imodoka zigera kuri 200 kuri Nkunganire ya Leta.

Izo modoka zikimara kongerwa mu muhanda zongewe mu byerekezo byari bisanzweho, izindi zihabwa ibyerekezo bishya byari byashyizweho byoroshya uburyo bw’ingendo rusange.

Abaganiriye na IGIHE batandukanye bakoresha imodoka rusange mu ngendo zabo za buri munsi, bishimira ko ikibazo cyakemutse kuri ubu batagitakaza umwanya munini bategereje imodoka nk’uko Pasiteri Ndayisaba Egide yabigarutseho.

Ati “Ntega inshuro nyinshi, ugiye kureba ubona ko ikibazo cy’ingendo kimeze neza kuko aho byari bikomeye ubu byaroroshye. Ubu imodoka ni nyinshi, Leta yatugiriye neza itwongerera imodoka, ikibazo cyo gutinda kubona imodoka cyarakemutse.”

Ndayisaba yashimye ko kuri ubu hari gushyirwaho uburyo bwo kwishyura urugendo ruhwanye n’ibilometero umuntu yagenze, yemeza ko nabwo bugiye gufasha abagenzi kurushaho kunogerwa n’ingendo.

Niyobuhungiro Zacharie ni umunyeshuri wiga ataha, yagaragaje ko impinduka zabayeho zigaragara kandi zibafasha kuko batagitinda mu nzira bataha cyangwa ngo babe bakererwa bajya ku ishuri.

Umushoferi w’imodoka itwara abagenzi, Niyonsenga Providence, yavuze ko impinduka zabayeho zatumye imodoka ziba nyinshi bityo bafasha abagenzi mu buryo bwihuse.

Ati “Abagenzi ntabwo bagitinda muri Gare cyangwa ku byapa. Leta yazanye imodoka nyinshi ku buryo ikijyanye n’ingendo gisigaye cyaroroshye. Mbere wasangaga imodoka ari nkeya. Nko ku cyerekezo hakora imodoka nke cyane kuruta abagenzi bahari ariko ubu zabaye nyinshi.”

Minani Jean Pierre ati “Ibintu byarakemutse byagiye ku murongo, inzitizi zari zihari zavuyemo…nta mugenzi ukirara ku muhanda, abantu bose basigaye barara mu ngo zabo.”

Minani yavuze ko hari ibyerekezo babona bikwiye kongerwamo ibyapa bategeramo imodoka kugira ngo n’uburyo bwo kwishyura urugendo ruhwanye n’ibilometero umuntu yagenze byubahirizwe uko bikwiye.

Umucuruzi Nyiraneza Clementine yunzemo ati “Uyu munsi imodoka turazibona, haba mu gitondo cyangwa nimugoroba, ntabwo dutinda mu mayira. Nkanjye ndi umucuruzi rero iyo tubonye imodoka nk’uko n’abakiliya mbageraho kare.”

Hambere wasangaga imirongo ari migari muri za gare zitandukanye kandi nta modoka zirimo

Imodoka zisigaye zitegereza abagenzi

Bitewe n’imiterere y’ingendo muri Kigali usanga hari amasaha abantu benshi baba berekeza mu kazi cyangwa bakavamo kandi ari ibyerekezo bimwe. Aho ni bwo imodoka zikora cyane.

Ibyo bituma mu masaha ya mu Gitondo nko guhera Saa Kumi n’ebyiri kugera Saa Yine ari bwo abagenzi baba ari benshi muri za gare zitandukanye kuko baba berekeza mu mirimo cyangwa bayivaho.

Icyo gihe imodoka ziba zikora ubudahagarara nubwo abo mu bigo bitwara abagenzi bo bagaragaza ko biba bimeze nko gukora icyerekezo kimwe nk’uko umwe mu bashoferi yabivuze.

Ati “Usanga mu masaha y’abagenzi dutwara abajya mu cyerekezo runaka ariko ukaba utabona abo ugarura. Iyo utabatwaye mu Gitondo bajya mu kazi abari ari nimugoroba. Uba ubona abo utwara ariko ntubone abo usubizayo.”

Muri gare ya Nyabugogo, Downtown, Remera, Kimironko, Kinyinya n’ahandi usanga guhera Saa Tanu z’amanywa kugera Saa Kumi z’umugoroba, imodoka ari zo zimara umwanya munini zitegereje abagenzi bo gutwara.

Ibyo bishingira ku kuba abagenzi bo muri Kigali bagira amasaha baba ari benshi bitewe n’uko ubuzima bwabo busa n’ubushingiye mu bice bimwe by’umujyi nko mu Mujyi rwa gati cyangwa Nyabugogo.

Umuvundo mu muhanda uracyahari

Nubwo imodoka zamaze kuboneka, ndetse n’abagenzi batagitinda muri gare cyangwa ku byapa, haracyari ikibazo cy’umuvundo w’ibinyabiziga mu mihanda ari nacyo gikomeje gushakirwa igisubizo.

Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Ntirenganya Emma Claudine, aherutse gutangariza IGIHE ko mu gukemura icyo kibazo hagiye gukorwa igeragezwa ry’umuhanda wahariwe bisi nini gusa ryatanga umusaruro bikaba byakwifashishwa.

Kuri ubu imyiteguro irarimbanyije, kuko umuhanda Dowtown - Rond Point wamaze gushyirwaho ikindi gisate cyihariye cya bisi zitwara abagenzi mu igerageza ry’iyo gahunda.

Icyo gisate kizajya cyifashishwa na bisi gusa mu masaha abagenzi baba ari benshi ku buryo bitazajya bikoma mu nkokora ingendo rusange.

Biteganyijwe ko igeragezwa ry’ubwo buryo rizakorerwa mu muhanda Downtown-Remera nubwo bitaranononsorwa neza n’uburyo bwo kubishyira mu bikorwa.

Mu gihe igerageza ryaba ryatanze ibisubizo kuri icyo kibazo, byazatuma hagenwa imwe mu mihanda iharirwa imodoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange kandi ni imwe mu ngamba ifasha mu koroshya ubwikorezi rusange ku buryo umuntu wumva ashaka kwihuta ahitamo gutega imodoka rusange aho gukoresha iye ku giti cye.

Ubushakatsi bwakorewe mu Mujyi wa Sioux Falls wo muri leta ya South Dakota muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu 2018, bwerekanye ko guha imodoka za rusange inzira zihariye byatumye abantu benshi bihitiramo kugendera mu modoka zitwara abagenzi ku buryo bwa rusange kuko usanga zihuta kurusha izabo.

Ku mihanda idafite ibisate bine, hakoreshwa ikoranabuhanda riciriritse bakunze kwita “Transit Signal Priority” ritanga uburenganzira bwihariye bwo gutambuka mbere cyangwa kongererwa igihe (extending green light) ku modoka zitwara abagenzi ku buryo bwa rusange igihe zigeze muri feux-rouge.

Kugena umuhanda wagenewe bisi gusa biri mu bizatanga igisubizo cy'umuvundo w'imodoka mu muhanda ku buryo burambye
Kwishyura urugendo ni ku ikoranabuhanga
Mu mihanda ya Kigali abagenzi banyuzwe na bisi zongewemo
Kuri ubu muri za gare ntabwo imirongo ikiba iri miremire
Bisi zongewe mu muhanda zahinduye ubuzima bw'abaturage mu gukemura ikibazo cy'imirongo yabaga miremire

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .