Bwasobanuye ko imihanda izi modoka zizajya zikoresha ari uwa Nyabugogo-Kabuga no mu Mujyi-Remera-Kanombe.
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwasobanuye ko igiciro cy’urugendo kitahindutse, kandi ko hazakomeza kwishyurwa igiciro ku rugendo umugenzi yakoze.
Iki cyemezo gifashwe mu gihe byitezwe ko urujya n’uruza rwiyongera mu minsi isoza umwaka wa 2024 n’itangira umwaka mushya wa 2025.
Urwego rw’Igihugu rushinzwe kugenzura imikorere y’inzego zimwe z’imirimo ifitiye igihugu akamaro (RURA), na rwo rwari ruherutse gufata icyemezo cyo kugabanya umuvundo muri gare ya Nyabugogo mu minsi mikuru.
RURA yasobanuye ko tariki ya 23, 24, iya 30 na 31 Ukuboza 2024, abagenzi bajya mu burasirazuba bava mu mujyi wa Kigali, bazajya bakoresha gare ya Kabuga, abajya mu majyepfo bakoreshe iya Nyamirambo, abajya mu majyaruguru bo bakoreshe iya Nyabugogo.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!