Kigali: Imidugudu imwe mu yari yashyizwe muri Guma mu rugo ishobora gukomorerwa

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 8 Nyakanga 2020 saa 02:54
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Ubuzima Dr Ngamije Daniel yavuze ko mu isesengura bakoze, hari imidugudu ibiri, n’ikindi gice cy’umudugudu bishobora gukurwa mu kato mu mujyi wa Kigali, nyuma y’iminsi ishyizwe muri gahunda ya Guma mu Rugo.

Tariki 25 Kamena 2020 nibwo Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yatangaje ko imidugudu itandatu yo mu Mujyi wa Kigali mu Turere twa Kicukiro na Nyarugenge, igomba kujya muri guma mu rugo mu gihe cy’iminsi 15, kubera icyorezo cya Coronavirus cyatugaragayemo.

Iyi midugudu ni uwa Kamabuye, Akagari ka Nyarurama, Umurenge wa Kigarama muri Kicukiro uwa Zuba wo mu kagari ka Nyarurama, Umurenge wa Kigarama muri Kicukiro, uwa Nyenyeri wo kagari ka Bwerankori, Umurenge wa Kigarama muri Kicukiro uwa Rugano wo mu kagari ka Kanunga, Umurenge wa Gikondo muri Kicukiro, uwa Kadobogo mu kagari ka Kigali, Umurenge wa Kigali muri Nyarugenge na Gisenga mu kagari ka Kigali, Umurenge wa Kigali muri Nyarugenge.

Mu kiganiro yagiranye na RBA kuri uyu wa Gatatu, Minisitiri w’Ubuzima Dr Ngamije Daniel yavuze ko hari imidugudu ibiri n’igice ishobora kuvanwa mu kato mu minsi ya vuba kuko nta bwandu bushya bwa Coronavirus buhari.

Yagize ati “Dufite icyizere ko hari imwe muri iyo midugudu bigaragara ko nta barwayi tukibonamo ku buryo bishobora gutuma nitumara kubona neza imibare tukayiganiraho na Minaloc, hari imidugudu ibiri ishobora kuvanwa mu kato, n’igice cy’umwe nacyo kikavanwa mu kato hagasigara ikindi.”

Yakomeje agira ati “ Icyo kindi, ni umudugudu ubangikanye n’umudugudu wa Kamabuye na Zuba muri Gikondo Nyenyeri, uwo mudugudu rero ushobora igice kimwe kuguma muri Guma mu Rugo.”

Minisitiri w’Ubuzima Dr Ngamije yavuze ko bakomeje kongera imbaraga mu bikorwa byo gusuzuma abantu benshi kugira ngo bamenye uko bahagaze no gufata ingamba kugira ngo icyorezo kidakomeza gukwirakwira.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 7 Nyakanga abarwayi bashya basanganywe icyorezo cya COVID-19 giterwa n’agakoko ka Coronavirus mu Rwanda biyongereyeho 59 bituma abanduye bose baba 1172 mu gihe abamaze gukira bo ari 595.

Abantu batatu nibo bitabye Imana mu gihe ibipimo bimaze gufatwa ari 166 255.

Minisitiri Dr Ngamije Daniel yavuze ko hari imidugudu yo muri Kigali ishobora gukurwa mu kato kuko nta bwandu bushya bwa coronavirus bukihagaragara

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .