Hotel ni zo zakira ba mukerarugendo bagana u Rwanda haba mu buryo bwo kubacumbikira cyangwa kubaha amafunguro.
Umulisa yagaragaje ko zikwiye gushyira imbaraga muri gahunda yo kubungabunga ibidukikije harimo no gushyigikira gahunda ya Leta yo gutera ibiti mu rwego rwo gukomeza, kongera ubwiza igihugu cyacu ndetse no kuzana umwuka mwiza aho dutuye naho dukorera muburyo bwo gukundisha URwanda abatugana.
Yabigarutseho mu muganda wo gutera ibiti, abakozi n’abayobozi ba Onomo Hotel bagiriye mu Murenge wa Muhima mu Karere ka Nyarugenge.
Yagize ati “Hotel zikwiye kugira uruhare runini mu kubungabunga ibidukikije kuko nitwe twakira abagana igihugu. Kubungabunga ibidukikije ni byo bizatuma Umujyi wa Kigali ukomeza kuba ku isonga mu gukurura ba mukerarugendo n’abawusura.”
Yakomeje ati “Ni ingenzi rero ko nkatwe turi muri uru rwego dushyira imbere gahunda yo kubungabunga ibidukikije ku buryo abasura u Rwanda n’abo twakira barushaho kurukunda kandi tukagira Umujyi ubungabunga ibidukikije.”
Yashimangiye ko igikorwa cy’umuganda kuri bo kigamije gufatanya n’abaturage ndetse n’Umujyi wa Kigali muri rusange mu rugendo rwo gutera ibiti miliyoni eshatu mu myaka itanu iri imbere.
Ati “Natwe tubona umuganda nk’amahirwe yo kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu cyacu cyiza.”
Yashimangiye ko gahunda yo gutera ibiti ijyanye n’indangagaciro za Onomo Group muri rusange bashyize imbere zo kwimakaza ibikorwa byita ku bidukikije.
Yongeyeho kandi ko bifuza ko hoteli ziba icyitegererezo mu bikorwa bigamije iterambere ry’imibereho myiza, kwita ku iterambere rirambye no kubunga ibidukikije.
Abaturage bagaragaza ko gutera ibiti by’umwihariko iby’imbuto ziribwa bizafasha mu kubungabunga ibidukikije ariko no kubona imbuto zo kurya mu gihe bizaba byatangiye gusarurwa.
U Rwanda rufite intego yo gutera ibiti miliyoni 65 birimo n’iby’imbuto ziribwa kugira ngo harusheho kongera amashyamba, guteza imbere ubuhinzi bujyanye n’igihe.
![](local/cache-vignettes/L1000xH1501/img-20241202-wa0062-27699.jpg?1733137706)
![](local/cache-vignettes/L1000xH1501/img-20241202-wa0054_3_-094aa.jpg?1733137706)
![](local/cache-vignettes/L1000xH666/img-20241202-wa0056-2c86a.jpg?1733137707)
![](local/cache-vignettes/L1000xH1501/img-20241202-wa0054_1_-62e0e.jpg?1733137707)
![](local/cache-vignettes/L1000xH666/img-20241202-wa0066-7c1ff.jpg?1733137707)
![](local/cache-vignettes/L1000xH666/img-20241202-wa0047-e1d58.jpg?1733137707)
![](local/cache-vignettes/L1000xH1501/img-20241202-wa0051-ba934.jpg?1733137708)
![](local/cache-vignettes/L1000xH1501/img-20241202-wa0060_1_-05ba9.jpg?1733137708)
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!