Abagenzi basanzwe bakoresha moto mu ngendo zabo batangarije IGIHE ko iyi nkuru yabashimishije kuko kugenda nta birahuri byababangamiraga cyane.
Byukusenge Antoine yagize ati “Twabyishimiye cyane kuko kwambara casque itariho ikirahuri ntabwo byari byoroshye, umuyaga wicaga umuntu ku buryo njye mu kwezi narwaraga ibicurane nk’inshuro ebyiri cyangwa eshatu mu gihe mbere atari uko byari bimeze.”
Mukayiranga Antoinette yavuze ko kohereza abana ku ishuri kuri moto ariko bambaye casque zitagira ibirahuri ari ikintu kitari kimworoheye, ati “Bizafasha abana kuko uriya muyaga ntabwo ubagwa neza kandi moto isigaye ari uburyo bwiza bwo kubohereza ku ishuri.”
Umumotari witwa Bikorimana Vencint yavuze ko ikibazo bafite ari uko ibirahuri bya casque biri guhenda kuko bikenewe cyane ku isoko.
Ati “Ni byiza ariko ibirahuri byahenze, ubu nk’uwagitaye iyo adafite ibihumbi 6 Frw ntacyo ari kubona mu gihe mbere bakiguraga ibihumbi 3 Frw.”

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!