Kenya yiyemeje kuzana impinduka mu Kanama ka Loni gashinzwe Umutekano

Yanditswe na IGIHE
Kuya 9 Kamena 2020 saa 07:16
Yasuwe :
0 0

Hasigaye iminsi mike Kenya igahatanira umwanya muri itanu idahoraho mu Kanama gashinzwe Umutekano mu Muryango w’Abibumbye.

Ni nyuma y’uko iki gihugu cyemejwe n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe muri Kanama 2019.

Kenya ni kimwe mu bihugu byo ku Mugabane wa Afurika, bizwiho kuba inkomoko ya muntu nkuko abahanga mu bumenyamuntu babigaragaza, izwiho kugira abahanga mu mikino yo gusiganwa ku maguru, ubukerarugendo n’ibindi.

Nyuma yo kwemezwa n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Kenya yashyizeho imigabo n’imigambi y’ibyo izitaho niramuka itorewe kujya mu Kanama gashinzwe Umutekano ka Loni.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’icyo gihugu, Amb. Raychelle Omamo, yavuze ko iyo migabo n’imigambi yakubiwe mu cyiswe ‘Ten Point Agenda’. Igizwe na gahunda y’Ubumwe n’ubwiyunge bugamije iterambere Kenya yatangije (Building Bridges’) , gutera inkunga no gushyigikira ibikorwa byo kugarura amahoro n’umutekano, kurwanya iterabwoba n’ubuhezanguni, guteza imbere abagore n’urubyiruko, ibikorwa by’ubutabazi, guteza imbere uburenganzira bwa muntu na demokarasi, kurengera ibidukikije, guhangana n’imihindagurikire y’ikirere no kwita ku ntego z’iterambere rirambye.

Gahunda ya Building Bridges igamije guteza imbere demokarasi n’ubwumvikane muri Kenya ari nako habungabungwa amahoro n’umutekano hagamijwe amatora n’ihererekanya ry’ubutegetsi rikozwe mu mahoro.

Kenya ivuga ko mu gihe izaba iri mu Kanama ka Loni gashinzwe Umutekano, izaharanira Isi irangwa n’amahoro n’umutekano ndetse n’iterambere rirambye.

Icyo gihugu kigaragaza ko cyakoze iby’ingenzi mu gushyira mu bikorwa intego z’iterambere rirambye rishingiye ku mahoro n’umutekano kuko ari ibintu bigendana.

Kenya kandi yagiye igira uruhare rukomeye mu gusigasira no kugarura amahoro n’umutekano mu Karere, nk’aho mu 2005 yagize uruhare rukomeye mu isinywa ry’amasezerano y’amahoro hagati ya Leta ya Sudani n’umutwe wa Sudan People’s Liberation Movement waje gutuma havuka Sudani y’Epfo.

Yagize kandi uruhare mu rugendo rwo kugarura amahoro muri Somalia na Sudani y’Epfo no kongera kwiyubaka kw’ibyo bihugu. Kenya ifite uruhare mu butumwa bw’amahoro busaga 40 ndetse ni kimwe mu bihugu bifite ikigo kinini kandi kimaze igihe gitanga amahugurwa ku kubungabunga amahoro.

Ikindi kandi, Kenya ni urugero rwiza rw’igihugu kiri guteza imbere ibijyanye n’uburinganire dore ko ari cyo gifite umubare munini w’abagore mu bikorwa byo kugarura amahoro. Mu ntego zayo nimara kugera mu Kanama ka Loni gashinzwe Umutekano, Kenya irateganya gukomeza guteza imbere abagore.

Kenya kandi yiyemeje guteza imbere ibijyanye no kurengera ibidukikije dore ko ari kimwe mu bihugu bya mbere byashyizeho amategeko agamije gukumira imihindagurikire y’ibihe n’imyuka yoherezwa mu kirere. Icyo gihugu kandi cyafashe iya mbere mu guca ibikoresho bya pulastiki bikoreshwa rimwe.

Mu bikorwa by’ubutabazi, Kenya izwiho kuba kimwe mu bihugu bya Afurika byahaye impunzi nyinshi ubuhungiro, nk’aho cyabuhaye impunzi 600 0000 zo muri Somalia, Sudani y’Epfo n’abo mu bindi bihugu bya Afurika.

Kimwe mu byakomeje guhungabanya umutekano wa Kenya ni iterabwoba n’ubuhezanguni. Nubwo icyo gihugu cyafashe ingamba zikomeye zigamije guhashya iterabwoba imbere mu gihugu, cyanagize uruhare mu kurihashya ku rwego rw’akarere no ku ruhando mpuzamahanga hashyirwaho ingamba zigamije kurirandura burundu.

Icyo gihugu kivuga ko kizakomereza muri uwo mujyo umunsi kizaba cyageze mu Kanama ka Loni gashinzwe Umutekano kugira ngo Isi ibone amahoro arambye n’iterambere.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Kenya, Amb. Raychelle Omamo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .