Iteka rya Minisitiri w’Intebe wa Kenya akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Musalia Mudavadi, risobanura ko abo muri EAC bazajya bifuza gukorera muri iki gihugu, bazajya bahabwa uruhushya rw’ubuntu.
Nk’uko iri teka rikomeza ribisobanura, umuturage usanzwe uzajya yifuza kujya gukorera muri Kenya azajya asabwa kwerekana gusa icyemeza ko ari umwenegihugu wo mu gihugu kiri muri uyu muryango.
Abakozi b’inzego mpuzamahanga, ba Ambasade bo bazajya bahabwa uruhushya rw’umwihariko, n’iyo baba ari abenegihugu ba EAC. Bazajya barwishyurira amadolari y’Amerika 200 yiyongeraho ikindi kiguzi cy’amadolari 1000 ku mwaka.
Impuguke zikorera imiryango ishingiye ku madini n’iy’abagiraneza na bo bazajya bishyura Leta ya Kenya amadolari ya Amerika 7736,9 ku ruhushya bazajya bahabwa.
Mudavadi yatangarije ikinyamakuru The East African ko Kenya ishaka kuba igihugu giha Abanyafurika bose amahirwe yo kugikoreramo. Yasobanuye ko uru ruhushya rw’ubuntu ruri mu ntumbero y’ibihugu bya EAC yo kwishyira hamwe.
Yagize ati “Uganda na Tanzania bimaze igihe bibikora, biri imbere yacu. Ubu rero ntabwo tucyishyuza abenegihugu bo muri EAC. Twese hamwe twafashe iyo ngamba.”
EAC igizwe n’ibihugu umunani. Sudani y’Epfo, u Burundi, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Somalia byo biracyishyuza abo muri uyu muryango babikoreramo.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!