Kenya yahagaritse ibigori bituruka muri Uganda na Tanzania

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 7 Werurwe 2021 saa 11:48
Yasuwe :
0 0

Leta ya Kenya yatangaje ko nta bigori biturutse muri Uganda na Tanzania bizongera kwinjira muri iki gihugu bishinjwa kutuzuza ubuziranenge.

The Citizen itangaza ko ibigori bituruka muri ibi bihugu byahagaritswe kubera ko ubugenzuzi bwakozwe bwasanze bitujuje ubuziranenge nkuko bigaragara mu ibaruwa umuyobozi ushinzwe ubuhinzi n’ibiribwa Kello Harsama,yandikiye ushinzwe imisoro Pamela Ahago.

Yagiraga iti “Hakozwe igenzura ku biribwa byinjira muri Kenya,iri genzura rikaba ryaragaragaje ko ibigori biva muri Uganda na Tanzania bifite uburozi bwa ‘mycotoxins’, byatumye bitemerwa kwinjira muri Kenya.”

Iri hagarikwa ryatangiye kuri uyu wa Gatandatu, bikaba byatumye ku mapaka wa Namanga hahagarara imodoka nyinshi zari zijyanye ibigori muri Kenya zangiwe kwinjira.

Minisiteri y’Ubuhinzi muri Kenya, yatangaje ko iki ari igikorwa Guverinoma yafasheho umwanzuro ukomeye kuko bafite intego zo kurinda imibereho myiza y’abaturage.

Mycotoxins ni uburozi bukunze kugaragara mu binyampeke byabitswe nabi, bushobora guteza ibibazo by’uburwayi ku bariye ibyo binyampeke.

Kenya yatangaje ko ibigori bituruka muri Uganda na Tanzania byasanzwemo uburozi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .