Kenya: Umunyarwandakazi ari gushaka ubutabera nyuma y’uko umugabo amusimbuje umukozi akanamutwara abana

Yanditswe na IGIHE
Kuya 2 Kanama 2020 saa 11:11
Yasuwe :
0 0

Umunyarwandakazi Consolée Uwihaye yajyanye mu nkiko umugabo w’umunya-Kenya bari barashakanye nyuma yo kumusimbuza umukozi w’umurugo no gutorokana abana babiri bari barabyaranye.

Uwo mugore yagannye inkiko asaba ko nibura yahabwa abana be akagaruka gutangira ubuzima bundi bushya iwabo mu Rwanda.

Uwihaye yashakanye n’umugabo w’umunya-Kenya witwa Nicholas Kamau. Uwo mugore yemeza ko umubano wabo wari umeze neza kugeza ubwo babyaraga umwana wa kabiri.

Bamenyaniye mu Rwanda mu 2013 uwo mugabo akora mu by’Ubujyanama n’Icungamari bashyingiranwa mu 2015.

Uwo mubyeyi w’abana babiri avuga ko ibibazo byatangiye ubwo umugabo we yamusabaga ko bamusanga i Bujumbura aho yari yabonye akazi gashya mu 2017.

Agezeyo, umugabo yatumye ku wo yise mushiki we utari ufite akazi iwabo muri Kenya maze amubwira ko aje kugira ngo asigare arera abana mu gihe Uwihaye yari agiye mu rugendo rw’ubucuruzi mu Bushinwa. Uwihaye ngo yakiriye neza icyo gitekerezo.

Agarutse, ngo yatangiye kujya agirana amakimbirane na wa mushiki w’umugabo we.

Ati “ Wanjiru [mushiki w’umugabo we] yatangiye kujya antonganya. Yakundaga kumbwira ko abantu b’iwabo muri Kenya bandambiye kandi ko ngomba gupakira nkava mu rugo rwa musaza we”.

Icyo kibazo yakigaragarije umugabo we ariko ngo arabyirengagiza, amubwira ko adashaka kwivanga mu bibazo byabo. Yakomeje kwihanganira kuba muri ubwo buzima ariko avuga ko yari gahunda y’umugabo we yo kugira ngo ave muri urwo rugo.

Ubwo buryo ngo bwanze gukora bakoresha umugambi wo kwimukira muri Kenya aho bari baraguze inzu ahitwa Kahawa Sukari. Ni inzu yari bari barahawe nk’inguzanyo.

Amafaranga ya nyuma ngo bayishyuye bagurishije imodoka ya Uwihaye. Ati “Ku mafaranga ya nyuma twishyuye inguzanyo, igihe twashakaga gusubira i Nairobi, yahisemo kugurisha imodoka yanjye kugira ngo dushobore kwishyura inguzanyo.”

Bageze muri Kenya baguze n’indi mitungo bari kumwe yishyurwaga ahanini n’umugore ariko yanditse ku mugabo gusa. Uwihaye avuga ko ibyo nta kibazo yabibonagamo kuko yumvaga bategura ejo hazaza habo n’aha abana babo.

Nyuma y’amezi make bageze muri Kenya mushiki w’umugabo we yabazaniye umukozi ariko nyuma y’ukwezi kumwe ibintu bitangira kuzamba umugabo arahinduka ndetse bituma batangira kuryama mu byumba bitandukanye.

Nyuma ngo yaje gusanga anaryamana na wawundi yitaga mushiki we, nyuma yuko yari abifatiye baryamanye mu bubiri ashatse ko babiganiraho aramukubita.

Ibintu byarushijeho kuba bibi igihe ubuyobozi bw’aho babaga bwabimuriraga mu yindi nzu bamarayo ukwezi kugira ngo ikigega cyari cyangiritse gishobore gusanwa-gusa ngo ibyo byari umugambi w’umugabo we kugira ngo agurishe ya nzu.

Ku wa Gatandatu tariki 4 Nyakanga 2020 ubwo bongeraga kurwana bapfa wa mukobwa, yamubwiye ko yava muri urwo rugo aho kugira ngo uwo mukobwa ahave.

Mu masaha ya nyuma ya saa sita kuri uwo munsi yamusabye kujya ku isoko kugurira abana imbuto ndetse ngo nicyo gihe aherukira umugabo we n’abana be.

Ati “Namubwiye ko nta kibazo anyoherereza amashilingi ya Kenya 5000 kuri Mpesa angeza ku isoko twakundaga guhahiramo kuko yari agiye kuri kugura imiti.”

“Icyo ntamenye ni uko yari asubiye mu rugo, na wa mugore yapakiye buri kimwe cyose yiteguye kugenda. Maze guhaha naramuhamagaye ariko ntiyitaba.”

Yafashe icyemezo cyo gufata moto asubira mu rugo agezeyo asanga nta kintu na kimwe basize mu nzu. Inzu yabo yari yayikodesheje n’ugomba kuyijyamo yayimukiyemo uwo munsi.

Abafite inzu mu nshingano bagerageje kubizamo ariko nyiri ugukodesha abereka amasezerano yagiranye n’umugabo we. Uyu munyarwandakazi avuga ko ibyo byose umugabo we yari yarabiteguye na mbere y’uko bimukira muri Kenya.

Yanavuze ko uwo mukobwa umugabo we yazanye nk’uje kumurera abana yari yarigeze kumubona aje kubasura mu Rwanda mu 2019.

Ikinyamakuri cyitwa Tuko cyatangaje ko icyo Uwihaye ubu ari gushaka ari ugusubizwa abana be agasubira mu Rwanda agatangira ubuzima bundi bushya.

Yavuze ko mu bo mu muryango w’umugabo nta n’umwe umwitayeho, yagannye inkiko asaba ko nibura yahabwa bana be.

Uwihaye yagannye inkiko ashaka guhabwa abana be akagaruka mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .