00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kenya igiye guhabwa sitati y’igihugu cy’inshuti ya NATO

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 23 May 2024 saa 08:23
Yasuwe :

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden, ateganya guha Kenya sitati y’igihugu cy’inshuti y’umuryango wo gutabarana w’ibihugu bihurira ku nyanja ya Atlantique, NATO.

Nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru Nation kuri uyu wa 23 Gicurasi 2024, biteganyijwe ko iki cyemezo gitangazwa mu gihe Perezida William Samoei Ruto wa Kenya ari mu ruzinduko rw’akazi muri Amerika.

Ni mu gihe Amerika ikomeje kugaragaza ko ishyigikiye gahunda ya Kenya yo kohereza abapolisi muri Haiti kugira bafashe ubutegetsi bwayo kugarura umutekano mu bice birimo umurwa mukuru, Port-au-Prince ugenzurwa n’amabandi yitwaje intwaro.

Amerika ni yo yakiriye ibiganiro byahuje intumwa za Kenya na Haiti byari bigamije gutegura uko aba bapolisi bazoherezwa. Yanatije Abanyakenya indege y’igisirikare cyayo, ubwo bajyanaga ibikoresho ahagenewe kubaka ibirindiro byabo by’agateganyo.

Ibihugu byombi bisanzwe bifitanye ubufatanye mu bya gisirikare, muri gahunda zirimo kurwanya ibikorwa by’iterabwoba, cyane cyane mu bice byegereye Somalia ihungabanywa n’umutwe wa Al Shabaab.

Amerika ikoresha ibirindiro by’ingabo za Kenya zirwanira mu kirere bya Manda Bay mu gutoza ingabo zo mu muryango wa Afurika y’iburasirazuba, ijyanye by’umwihariko no kurwanya iterabwoba, ndetse no mu kurinda inyungu zayo muri aka karere.

Guhabwa na Amerika iyi sitati muri NATO bizafasha Kenya kugirana ubufatanye n’ibihugu bigize uyu muryango mu rwego rwa gisirikare nta nkomyi.

Kenya ni igihugu cya mbere mu karere ka Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara kigiye kugira iyi sitati. Izakurikira Qatar yayihawe na Perezida Joe Biden muri Werurwe 2024.

Perezida Biden yitezweho guha Kenya sitati y'inshuti ya NATO

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .