00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kecapu yambitswe impeta (Amafoto)

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 6 May 2022 saa 11:35
Yasuwe :

Mukayizere Jalia Nelly wamamaye muri sinema nka Kecapu, yambitswe impeta n’umukunzi we witwa Jean Luc, aho bamaze imyaka irenga icumi mu munyenga w’urukundo.

Kecapu abinyujije ku mbuga nkoranyambaga yashyize hanze amafoto agaragaza ko yambitswe impeta, ayaherekesha amagambo ashimira umukunzi we.

Yagize ati “Wakoze mugabo wanjye.”

Mu minsi ishize nibwo Kecapu yatangiye gusangiza abamukurikira ko ari mu munyenga w’urukundo n’umusore yihebeye.

Iby’urukundo rwe n’uyu musore, Kecapu yigeze kubigarukaho mu kiganiro kigufi yagiranye na IGIHE.

Yaragize ati “Ni umusore twamenyanye mu 2009, mu 2010 twari dutangiye gukundana ariko urumva twari tukiri abana. Byagiye bitugora tukaburana ubundi tugahura ariko uyu munsi niwe turi gukundana kandi rwose sinabahisha ko tumeranye neza.”

Icyo gihe yavuze ko yahisemo uyu musore kuko baziranye cyane kandi ko urukundo rwabo rufite umurongo.

Ati “Ni we musore unzi neza kuva nkiri umwana, urukundo rwacu si urwo kwinginga kuko ni umuntu tuziranye cyane.”

Kecapu ni umwe mu bakinnyi ba filimi babigize umwuga bakunzwe mu Rwanda, yamenyekanye muri filime nka Bamenya ica kuri YouTube n’izindi zitandukanye.

Urukundo rwa Kecapu na Jean Luc rumaze igihe kinini
Kecapu yavuze ko yakunze uyu musore kubera ko bazirane kuva mu buto
Kecapu yashimiye umukunzi we wamwambitse impeta
Kecapu yambwitswe impeta

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .